Advertising

Amerika yatanze miliyari 15 Frw zifasha u Rwanda n’abaturanyi kurwanya Marburg

08/10/2024 17:33

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko yatanze Miliyoni 11 z’amadolari y’Amerika, zingana na miliyari zisaga 15 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’umusanzu wo kurwanya icyorezo cya Marburg mu Rwanda no mu bihugu by’abaturanyi.

Iyi nkunga izafasha mu bikorwa byo gukurikirana abahuye n’abarwayi, ingamba zo gukumira ubwandu bushya, no guhangana n’ibihari, hamwe n’ibikorwa byo gusuzuma iyi ndwara ku bantu bava ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga no ku bambuka imipaka yo ku maguru.

Karine Jean-Pierre, Umuvugizi w’Ubuyobozi bwa Perezida Joe Biden, yavuze ko Ubuyobozi bwa Biden na Harris bukorana bya hafi na Leta y’u Rwanda mu gushakira umuti iki cyorezo mu buryo bwihuse.

Yavuze ko ibibazo byihutirwa by’indwara bigomba gukemurwa bafatanyije. Yongeyeho ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziyemeje gutanga miliyoni 11 z’amadolari mu kubona ibikenewe byihutirwa mu rwego rw’ubuzima.

N’ubwo nta rukingo cyangwa imiti yemewe n’urwego rwa Amerika rugenzura ibiribwa n’imiti, Amerika yatanze inkingo ziri mu igeragezwa zageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize. U Rwanda rwahawe doze 700 z’urukingo rwa Marburg, kandi mu cyumweru gishize, rwatangiye guterwa ku baganga n’abakozi bo kwa muganga.

Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko u Rwanda rukoresha imiti nka ‘Remdesivir’ na ‘Monoclonal Antibodies’ mu gufasha abarwayi b’iyi virusi.

Virusi ya Marburg yabonetse mu Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nzeri, aho abayanduye bageze kuri 56, mu gihe 12 bahitanye, kandi 8 barakize. Abantu barenga 2,000 bamaze gufatwa ibipimo, mu gihe hejuru ya 70% by’abibasiwe n’iyi virusi ari abaganga n’abakozi bo kwa muganga.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) rivuga ko virusi ya Marburg ishobora kwica abayirwaye ku kigero kiri hejuru ya 80%. Ibi byatumye hafatwa ingamba zirimo guhagarika gusura abarwayi bari mu Bitaro, gupima umuriro abajya gusengera mu nzengero n’imisigiti, hamwe n’ingamba z’isuku ahahurira abantu benshi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Batandukanye bucece ! Urugo rwa Kanye West na Bianca rwajemo rushorera

Next Story

Rubavu: Ibikoresho bya Radiyo Isano byafatiriwe kubera umwenda ibereyemo uwari umunyamakuru wayo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop