Monday, April 29
Shadow

Amayeri 10 abakobwa bakunze kwifashisha iyo bashaka gukatira abasore

Burya abakobwa nabo bagira uburyo bwabo bavugamo ibintu, cyane ko ubusanzwe bazwiho amasoni no kudapfa kwerura buri kintu bashaka kuvuga.

 

Dore bumwe  muburyo abakobwa benshi bakoresha bashaka kubenga abasore:

 

1.Ntecyereza ko uri nka Musaza wanjye.

 

mugihe wowe wifuza kuba umukunzi w’umukobwa akubwiye gutyo, jya wumva ko yashatse kukumvisha ko atakwishimiye ku buryo wamubera umukunzi.

 

Kukwemerera ko uba nka Musaza we ni uburyo bwo kukumvisha ko ibyo gukundana nawe biri kure cyane nk’ukwezi kuko nyine utakundana na mushiki wawe.

 

2.Ndacyari umwana

 

Nubwo tumenyereye ko abasore bashakana n’abakobwa baruta, mugihe umukobwa wifuza ko akubera umukunzi akubwiye ko akiri muto burya aba yumva umuruta cyane kuburyo nta rukundo rwaba hagati yanyu ahubwo we agufata nk’umugabo umubyaye.

 

3.Si ngukunda muri ubwo buryo

 

Ibi bikunze kuba kuba ku bakobwa mukorana cyangwa mwigana aho aba agukunda nka mugenzi we.

 

Niba akubwiye gutyo rero ntugashidikanye cyangwa ngo ubitecyerezeho cyane cyangwa ngo uyoberwe icyo ashatse kuvuga. Burya we aba abona mudakwiranye kuburyo wamubera umukunzi cyangwa akaba nta rundi rukundo agufitiye.

 

4.Nta gahunda ndafata

 

Mugihe usabye umukobwa ko mukundana akakibwira ko atarafata gahunda yo gukundana burya aba afite abasore benshi bamushaka ndetse atarafata umwanzuro wukwiye kumubera umukunzi.

 

Ibi rero bituma yirinda kugira uwo yanga kuko aba atazi neza uwo azakunda nyuma yo gufata umwanzuro. Aba ameze nkukwibikiye mugihe ahandi byanze yakugarukira.

 

5.Mfite indi nshuti y’umuhungu

 

Ibi byo ntakubitindaho rwose, mugihe umukobwa afite umukunzi biyumvanamo Kandi babanye neza, iyo atagira ingeso mbi yo gutendeka akubwiza ukuri.

 

6.Sinjya nganira n’abahungu aho nkorera/ niga

 

Umukobwa nakubwira gutya uzamenyeko uhuye nuruvagusenya kuko ntaba agushaka ushaka wamugendera kure. Iyo akubwiye gutyo usibye no gukundana burya ntanubwo aba yishimira kuvugana nawe.

 

7.Ntituri kurwego rumwe urandenze

 

Nushaka gukundana n’umukobwa akakubwira ko abona umurenze .u rwego jyuhita umenya ko burya abona akurenze kure cyane ndetse ko ntaho muhuriye.

 

Ikindi Kandi ashobora kuba abona wishira hejuru cyangwa wiyemera Kandi atari rwo rwego uriho.

 

8.Mpugiye ku kazi kanjye/ amasomo yanjye

 

Nk’uko bisanzwe n’ubundi ntihakundaba imburamukoro. Mugihe umukobwa umusabye kukubera umukunzi akakubwira gutyo jya wumva ko atakubona nk’umusore yaha umwanya cyangwa ngo aguteho igihe.

 

9.Ntabwo nzashaka

 

Nk’uko tubizi ntamukobwa uba wumva atashaka cyane ko iyo ugumiwe uba iciro ry’imigani. Umukobwa nakubwira gutya uzamenyeko abona mudakwiranye.

 

Ibi Kandi bikunda kugaragara kubakobwa bakunda iraha maze bakumva bakikundanira na buri ubonetse wese ngo akunde agire icyo amukuraho.

 

10.Tube inshuti zisanzwe

 

Mugihe umukobwa akwereka ko agufitiye amarangamutima ariko akagusaba ko mwakibera inshuti zisanzwe burya aba agukunda ariko afite undi cyangwa abandi benshi dore ko bene uwo aba akunda gutendeka.

 

Birashiboka ko Wenda urukundo yifuza ko umukunda ari urusanzwe ko akubona nk’umusore mwiza ariko nanone udakwiye kugera ku rwego rwo kumubera umukunzi.

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique