Sunday, May 19
Shadow

Davido yaguze amenyo ya Miliyoni 258 RWF

Umuhanzi ukomeye muri Afurika Davido wo muri Nigeria, yashyize hanze amashusho y’amenyo ya zahabu yaguze amafaranga arenga Miliyoni 258 RWF.

Davido Adeleke [Davido], yishongoye atangaza ko amenyo yo bwoko bwa Zahabu yaguze yamuhenze ku rwego rwo hejuru.Davido yashyize hanze iby’aya menyo anyuze kuri konti ye ya Instagram [Instagram Story] aho umuntu ashyira ubutumwa bukamara amasaha 24 bugahita busibika.

Si ubwa mbere Davido yakwegera abakora ibijyanye n’amenyo ahenze nk’uko akunze kwigaragaza mu bitaramo bye, mu mafoto cyangwa mu mashusho mato afata.Ubusanzwe Davido ni umuhanzi w’icyamamare haba muri Nigeria akomoka no muri Afurika nk’ibisanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *