Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

26/07/2024 07:25

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo.

Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi wa 207 mu minsi igize uyu mwaka wa 2024 by’umwihariko kuri Kalendari y’aba Gregorian.Ni ukuvuga ko hasigaye iminsi 158 uyu mwaka ukarangira.

IBYABAYE KURI IYI TARIKI Mbere yo mu 1600:

Mu 1309: Uwari Umwami w’icyitwaga Roma yera (The Holly Roman) Henry VII , kuri iyi tariki ya 26 Nyakanga yagizwe umwami wa Roma ahabwa iryo zina na Papa Clement V.

1601-1900 :

1745: Kuri iyi tariki nibwo habaye umukino wa mbere wa Cricket yakinwe n’abagore , ubera mu Bwongereza ahitwa Guildford.

1758: Mu ntambara yahuzaga Abafaransa n’Abahinde, Ubwongereza bwayinjiyemo butsinda Abafaransa buyobora ahitwa Gulf of saint Lawrence.

1788: Kuri iyi tariki nibwo New York yabonye Itegeko nshinga ryayo, iba Leta ya 11 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1891: Igihugu cy’Ubufaransa cyiyometseho Tahiti.

ABANTU BAVUTSE UYU MUNSI KU WA 26 Nyakanga.

Muri 1502: Umudage witwaga Christian Egnolf yakoraga ibintu byo gusohora impapuro (Print ) yaravutse aza gupfa mu 1555.

1678: Joseph I, wari umwana wa Holy Roman yaravutse apfa mu 1711.

1739: Uwitwa George Clinton , Umugenerari w’Umunyamerika akaba n’Umunyapolitike yaravutse aza gupfa mu 1812. Uyu yabaye Visi Perezida wa 4 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1819: Justin Holland , Umuhanzi wo muri Amerika akaba n’umwarimu yaravutse aza gupfa 1887.

1895: Gracie Allen , Umunyamerika wari umukinnyi wa Filime akaba n’umuhanga muri Filime z’urwenya by’umwihariko, yaravutse. Gracie yatabarutse mu 1964.

1987: Umukinnyi w’umupira w’amaguru witwaga Fredy Montero yaravutse. Uyu yari uwo mu gihugu cya Colombia.

IBIRUHUKO KURI UYU MINSI.

Mu birwa bya Barbados barizihiza ibizwi nka Emancipation Day.

Muri Cuba ho barizihiza Day Of The National Rebellion

Mu gihugu cya Liberia bizihiza Umunsi w’Ubwigenge uyu munsi ku wa 26 Nyakanga. Baba bishimira ko batsinze ubukoroni bw’Abanyamerika mu 1847.

Mu Kirwa cya Maldives nabo bizihiza Umunsi w’Ubwigenge bwabo bakuye ku Bwami bw’Abongereza mu 1965.

Mu gihugu cy’Ubuhinde bizihiza icyitwa Kargil Victory Day cyangwa Kargil Vijay Diwas.

Isoko: Wikipedia

Previous Story

Dore ibintu 8 utangomba gukorera umwana uri munsi y’imyaka 2

Next Story

Ngizi Pizza nziza wasanga kuri El Classico Beach Chez West i Rubavu

Latest from Utuntu n'utundi

Banner

Go toTop