Umuhanzi w’indirimbo zahimbiwe Imana Theo Bosebabireba yasobanuye uburyo umuntu yamubonyemo impamvu akamurwaza SIDA yabaringa ashaka kumwumvisha gusa.
Ubwo yagarukaga kuburyo abantu bagenda bahemukira bagenzi babo mu kiganiro yagiranye na ISIMBI , Theo Bosebabireba, yahishuye ko nawe yagiriwe nabi n’umuntu wamubonyemo impamvu agashaka kumwumvisha.
Theo basobanuye ko uwo muntu yamurwaje amezi 3 Theo atagoheka ndetse yaramaze no kwiyakira kandi nyamara ataribyo.Yagize ati:” Umuntu yigeze kubona impamvu kuri njye andwaza SIDA amezi 3 , mara amezi 3 nyirwaye , nyiyumvamo nariyakiriye ariko nzagusanga ntibyaribyo ari ukugira ngo anyumvishe kubera impamvu , kuko yari afite impamvu”.
Yakomeje agira ati:” Ngahamagara abantu nti mpa amakuru harya iyo umuntu arwaye SIDA ibimenyetso biba bimeze bite ? Uwo muntu nawe ntaramenya ibyaribyo , ati ngo ko ari hatari ? Imana izayindinde “.
Uyu muramyi yavuze ko abantu ari babi ndetse ko ngo buri gihe baba bashaka impamvu ku muntu iyo bayibonye bamukorera amahano.