Amafoto Shatta yashyize hanze yatumye benshi bizera ko urukundo rugihari.
Shatta Bandle ni umusore wo muri Ghanna wamamaye cyane kumbuga Nkoranyambaga.Uyu musore yashyize hanze amafoto y’ubukwe yakoranye n’umugore we avuga ko urukundo no guhura kw’abantu babiri biba bigamije guhuza , gushyigikirana no guterana imbaraga.
Uyu musore ufite ubumuga bw’ubugufi, yakoze benshi ku mutima , bashimira umukobwa bakundana watanze urugero rwiza akamubera inshuti magara.Batitaye ku byo abantu bashobora kuvuga, aba bombi bagaragaje umunezero baterwa no kuba bagiye kubana nk’umugore n’umugabo we.
Ubwo yashyiraga hanze aya mafoto, uyu mugabo yagize ati:”Urukundo rusobanuye ko mwembi mu gihe kwihuza kugira ngo mugirane beza, mufashanye, mwubakane.Kugira ngo mube amahoro y’abo aho kubabera ibibazo”.
Aya magambo ya Shatta yakurikijwe n’ubutumwa butagira ingano bwo kubifuriza urugo rwiza no guhirwa n’urushako.