Amarozi aravuza ubuhuha ! Abantu 30 bari baje gufata mu mugongo umuryango wa Ntezimana Donatha waguye mu mpanuka yatwaye Pastor Theogene Niyonshuti bajyanwe kwa muganga bivugwa ko bahumanijwe n’amarozi

05/07/2023 18:26

Ku gicamunsi cya taliki 5 Nyakanga nibwo inkuru yamenyekanye ko abantu 30 bajyanywe igitaraganya mu bitaro bazira guhumana.

Iyi nkuru yamenyekanye saa 15h30 z’amanywa ko abashyitsi basengana na mushiki wa nyakwigendera NTEZIMANA Donath uherutse kwitaba Imana mumpanuka y’imodoka yabereye i Bugande igatwara ubuzima bw’abantu 4 barimo na Niyonshuti Theogene bahumanirijwe ubwo bari baje gufata mu mugongo umuryango wa nyakwigendera.

 

Ange Kelly ni mukuru wa Assia umugore wa Nyakwigendera pastor Theogene ,uyu Ange ubwo yaganiraga na Juli Tv yahamije ko aya makuru ari yo . Ko ubu abantu 30 bari baje gusura umuryango wa Nyakwigendera bari mubitaro kubera amarozi banyweye mu bushera bakirijwe.

Ange Kelly yagize ati:” Ubu abashyitsi 30 bose bari mu bitaro muri mu karere ka Gicumbi aho bita Kivuye ,bari kwitabwaho n’abaganga ngo turebe ko ntawabura ubuzima icyakora twizeye ko bari bumere neza , Imana irabikora. Bari baje kuyagira umuryango wa Donath ( kubafata mumugogo) bakimara kunywa uwo musururu babakirije bose bahise barambarara hasi”.

Ange Kelly yavuze ko hari abari koroherwa icyakora abandi bari kubitaro bakurikiranywa n’ abaganga n’ubwo bataramenya uwihishe inyuma y’uwo mugambi mubisha.

Tubibutse ko bidasazwe ko amarozi avugwa mu barokore cyane ko iryo tsinda ryari iry’abanyamasengesho basengana na mushiki wa Donath nkuko bari baje kumufata mu mugongo nk’umuntu wabuze uwe.

Umwanditsi: Shalom Parrock

Advertising

Previous Story

“Nasambanye n’abagabo 10 icyarimwe bakajya bangiraho icyarimwe kuko nari indaya ikuriye izindi” ! Uwimana Mariamu yasobanuye uburyo yabaye indaya iryamana n’abagabo benshi ku munsi umwe

Next Story

Dore umuti wo kwikinisha hakoreshejwe imirire n’ibimera bisanzwe

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop