Amarangamutima ya Jado Sinza ugiye kuba muramu wa Nema !

02/06/2024 21:21

Sinzabyibagirwa Jean De Dieu Wamenyekanye nka Jado Sinza mu Rwanda mu gisata cy’abaririmbyi baririmba Indirimbo zihimbaza Imana, kuri icyi cyumweru taliki ya 2 kamena 2024 we n’umukunzi we berekanywe imbere y’abayoboke b’itorero rya ADEPR Paruwasi Kumukenke bahamiriza inshuti n’imiryango ko bagiye kubana akaramata.

Jado Sinza Ugiye Kubana na Umurisa Esther Usanzwe ari murumuna wa Nema Marrie Janne nawe uzwi na benshi bakunda Indirimbo z’Imana, aganira na Hash Media empire( JADO) yavuze ko atewe ishema no kuba muramu wa Nema wabaye inyenyeri mu bagore baririmba neza indirimbo z’Imana.

ati ” Ni umugisha ukomeye kuba ngiye kubana na Murumuna wa Nema, ni umuryango mwiza w’inshuti zanjye kuva na cyera, rero kuba muramu wa Nema biranejeje cyane”.

 

Jado Sinza yavuze ko we n’umukunzi we bajya  bashwana kubwo kutumva ibintu kimwe ariko kuko bakundana bagafatanya gushaka igisubizo cy’ibyo batari kumva kimwe bikarangira bakibonye.

Jado sinza yabwiye HASH MEDIA EMPIRE ko amaze imyaka 14 aziranye na Esther bagiye Kubana bari n’inshuti kuburyo yemeza ko ari umugisha kuba agiye kubana n’inshuti ye magara.

Jado Sinza yamenyekanye mu ndirimbo nka Nabaho sindabona, ndetse no muri chorale Siloam kumukenke.

Advertising

Previous Story

Abapolisi bari gukurikiranwa nyuma yo kurya umushinwa akayabo kamafaranga bamubeshye itegeko ritabaho

Next Story

Amavubi yerekeje muri Cote D’Ivoire

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop