Advertising

Zari Hassan yibutse Nyakwigendera Ivan Don babyaranye abana batatu

27/05/2024 19:51

Umunyamafaranga Zari Hassan wo muri Uganda akaba atuye muri Afurika y’Epfo imirimo yibutse Ivan Don Ssemwanga babyaranye abana batatu b’abahungu.

Ivan Ssemwanga Don wahoze ari umugabo wa Zari Hassan yapfuye muri 2017 nyuma ya gatanya bahanye bombi, agwa mu Bitaro byo muri Pretoria mu byitwa Steve Biko Academic Hospital aho yavurirwaga nyuma yo gufatwa n’indwara y’umutima.

Anyuze kumbuga nkoranyambaga, Zari Hassan yashyize hanze ifoto ye , abana yabyaranye nawe nawe ubwe, avuga ko batazigera bamwibagirwa.

Ati:”Imyaka irindwi ni nk’ejo hashize.Imana ikomeze igutuze aheza , tuzahora iteka tugukunda”.

Mu mwaka washize, ubwo Zari Hassan yari muri Uganda yasubiye igituro cya Ivan Don Ssemwanga.Uyu mugabo yari umwe mu bakire kuko yari atunze inzu z’imiturirwa n’ikigo cy’amashuri kiyoborwa na Zari Hassan kugeza ubu.

Previous Story

Zuchu yasabye Diamond Platumz kumuha amafaranga yo kwibagisha amabere

Next Story

Amakuru avugwa kumutoza mushya w’Ikipe ya Chelsea

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop