Advertising

Amabanga yihariye ku miterere y’amaguru y’abakobwa n’abagore

02/04/2023 20:01

Gusesengura imiterere y’amaguru y’abakobwa/abagore ni bumwe mu buryo bukoreshwa mu kugaragaza imiterere ndetse n’imico y’abakobwa/abagore, by’umwihariko kubijyanye n’ubuzima bwabo bw’ibitsina. Ubushakashatsi bunyuranye bukaba bushyira amaguru y’abakobwa n’abagore mu bwoko 4.

1. Ubwoko bwa mbere, bugizwe n’amaguru yegeranye cyane guturuka hejuru ukageza hasi, ku buryo hagati yayo haba harimo gusa akanya gato cyane. Abakobwa /Abagore bateye batya akenshi usanga ari abagore batuje, bavuga makeya cyane ariko bagashaka kugira n’ijambo ku bagabo babo. Akenshi aba bagore bakunda gushwana n’abagabo babo.

2. Ubwoko bwa kabiri bubamo abakobwa/ abagore bafite amaguru akoranaho gusa kutubumbambore (hafi y’ibirenge), naho guturuka hejuru akaba ameze nk’imiheto ibiri irebana!

Abagore bafite amaguru ateye atya, usanga bakunda kuryoshya ndetse bakanagira amashyengo menshi. Bakunda cyane guhora bagerageza ibintu bishyashya ahanini byatinywe n’abandi, ndetse ugasanga akenshi baganza/barusha imbaraga abagabo babo mu buriri!Aba bagore usanga bihagazeho cyane, bafite imbaraga ariko kandi bakagaragaza n’amarangamutima cyane.

3. Ubwoko bwa gatatu bw’amaguru, ni amaguru amanuka yegeranye cyane kandi arambuye neza nk’ayo mu bwoko bwa mbere, ariko yagera mu mavi agatandukana, mbese akaba nk’imiheto ibiri irebana. Aya maguru agirwa n’abakobwa/abagore bagira urukundo rwinshi, ndetse bakanamenya gutetesha abakunzi babo. Barumvira cyane ariko iyo utabitayeho bahinduka nk’utunyamaswa bantu!

4. Mu bwoko bwa kane aribwo bwa nyuma bw’amaguru, ni amaguru atangaje cyane kuko amanuka adakoranaho, ariko yagera ku mavi agakoranaho, akongera agatandukana gato kuburyo yongera gukoraniraho ku mfundiko ubundi igice gisigaye kikongera kwibera nk’imiheto.

Mbese ugasanga aya maguru yifitiye ibice bigera muri bitatu nk’uko tubibonye. Abagore bateye batya usanga badakunda imibonano mpuzabitsina, ariko bakabasha gushyigikira abagabo babo mu mishinga mishya bagerageza gukora.Imiterere y’amaguru y’abakobwa n’abagore ishyirwa mu byiciro bine (4)

Src:www.womenresources.com

Previous Story

Umugore yashyize hanze amashusho y’umukobwa yambaye ubusa yari yoherereje umugabo we ashaka kumumutwara

Next Story

Amateka ya Stormy Daniels ukina filimi z’urukozasoni uhamya ko yaryamanye na Perezida Trump

Latest from Ubuzima

Inama kubantu bagorwa no gusabana

Ushobora gushaka kuganiriza umuntu ukabura aho uhera kuko kwisanzura ari ikintu cyakunaniye. Ushobora kandi kunanirwa kugaragariza umuntu amarangamutima akurimo kuko utajya ubasha gusabana. Ibi

Uko warwanya impumuro mbi mukanwa

Kunuka mu kanwa biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye, harimo kutoza amenyo neza, uburwayi bwo mu kanwa bunyuranye, kunywa itabi, ifuke y’inzoga, imiti imwe n’imwe n’izindi

Menya uburyo bwiza wasabamo imbabazi

Gukosa ndetse no kutumvikana ni ibintu ikiremwamuntu cyagiye kubana nabyo kuva mu bakurambere muri muri Edeni, gusa icyiza ndetse cy’ingenzi ni ukumenya uburyo ki
Go toTop