Ama G yasobanuye impamvu zitangaje zatumye atajya gusezera ku nshuti ye Junior MultiSystem

05/08/2023 08:36

Umuhanzi Ama G the Black yasobanuye ko impamvu atagiye mu mugoroba wo kuzirikana inshuti ye iherutse gupfa, Karamuka Jean Luck uzwi nka Junior Multi System, Atari uko amwanga ahubwo ari uko yanze guhura n’indyarya. Ibi Ama G yabitangarije Jalas nyuma y’uko Karamuka yaguye mu bitaro bya Nyarugenge kuwa 27 Nyakanga 2023 azize uburwayi.

Uyu muhanzi yasobanuye uburyo ari inshuti ikomeye ya Karamuka,asobanura uburyo bombi bagiye bwa mbere mu nzu itunganya umuziki ya Lick Lick yari iherereye I Nyamirambo n’uburyo yabahinduriye ubuzima, icyo gihe ngo Lick Lick yasabye Karamuka kujya akorera muri Studio ye kuko ngo amubonamo ubuhanga, Karamuka na we akajya afasha Ama G akamukorera indirimbo ku buntu mu ibanga.

Ama G yakomeje avuga ko inkuru y’urupfu rwa Karamuka yamubabaje, ariko yababaye kurushaho ubwo yamenyeshwaga n’abarimo umuhanzi mugenzi we ko ari ku rutonde rw’abagomba kuririmba ku mugoroba wo kuzirikana nyakwigendera, bituma ya nga no kuwitabira.

Yagize ati “Ejo mbere y’uko bamusezeraho, umuntu wo kuri Radio 10 yari kumwe na Austin, arambwira ati ‘kuri liste y’abantu bagomba kuririmba….’ Ahantu abantu bakwibukira man! Ahantu ugomba kuririmba ni mu gusezera Junior, Njyewe uranzi nk’umuntu uvugisha ukuri mpita mubwira nti ‘Austin, ibyo bintu ko bitanshobokera! Junior yarankoreye, yatugejeje aho turi..”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko yahisemo guha Austin ubutumwa amutangira muri uwo mugoroba, bugaragaza ubuzima bombi banyuranyemo kuva nko mu mwaka wa 2003, ubwo bombi batari bagafatishije ubuzima bw’umuziki kugeza babaye ibyamamare.

Ama G yavuze ko yumvise kujya kuririmba mu kiriyo cy’urupfu rw’inshuti ye itarimo kumwumva ari ubusa, icya kabiri yanze, ni ukujya kuhahurira n’abantu b’indyarya batazi ‘Struggles’ umuntu yaciyemo bashaka kwigaragaza, ati “Nagiye gukodesha imyenda kwa Yanksy kugira ngo mu rupfu rwa Junior Ngaragare neza’ sinshaka kukubona kabisa, icya gatatu, ndaririmba iyihe ndirimbo

Src: Imirasiretv

Advertising

Previous Story

Abimukira 14 bisanze muri Brazil bari bazi ko bagiye i Burayi

Next Story

‘Ntabwo nsubiramo’ Muhire Pierre wasabwe na Gitifu gusubiramo ari gusezerana akamutsembera yabaye ikimenyabose

Latest from Imikino

Go toTop