Abimukira 14 bisanze muri Brazil bari bazi ko bagiye i Burayi

04/08/2023 19:15

Ubuhamya bw’abagabo bamaze iminsi 14 bagendera munsi y’ubwato bagiye i Burayi nyuma bakisanga mu gihugu cya Brazil.

Abimukira 14 bo muri Nageria batanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba bahuye nayo ubwo bamaraga iby’umweru bibiri mu mazi bagendera munsi y’ubwato bwari buvuye mu gihugu cya Nigeria bwerekeza Brazil ariko bo baziko bugiye i Burayi.

Baganira n’Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC ,bavuze ko urugendo rwo kujyenda munsi y’ubwando rwababereye rubi cyane mu buzima ariko ku bwamahirwe nyuma bakaza kurokorwa n’abashinzwe umutekano bo mu gihugu cya Brazil babatabaye babakuye hafi y’urupfu bagasubira i buntu.

Umwe muribo atanga ubuhamya yagize ati” Nacyekaga ko ngiye i Burayi ngiye kubona mbona umugabo w’umupolisi araje aravuga ati ,muri mu gihugu cya Brazil mufate amazi yo kunywa n’ibiryo, nanjye ndiruhutsa ndavuga nti “ahwi! ngeze muri Brazil “ mu mashusho yashyizwe ku kinyamakuru cya BBC byagaragaga ko bafite ubwoba bwinshi

Yakomeje avuga ko uru rugendo rwamubereye ingorabahizi mu buzima ndetse ko atizigera yongera gukinisha gusubirayo mu nzira nkiyo yari yanyuze.

Undi nawe yakomeje avuga ko rwari urugendo ruteye ubwoba ndetse ko muri we nta nikizere cyo kubaho yarafite muri ako kanya, ariko ku bwamahirwe babona ubutabazi bw’abapolisi ba Brazil.

Advertising

Previous Story

Rutsiro: Udushya twabaye mu muhango wo kwizihiza #Umuganura 

Next Story

Ama G yasobanuye impamvu zitangaje zatumye atajya gusezera ku nshuti ye Junior MultiSystem

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop