‘Velture’ Album nshya ya Kanye West yakuwe kumbuga zicuruza umuziki bamuhora uburyo we n’umukunzi we bakomeza kwiyandarika mu ruhame no kwica amasezerano yagiranye na FUGA.Uyu muhanzi kandi aherutse kwifatira kugakanu abamuvuga nabi agaragaza ko bitari bikwiye.
Uretse uku kwiyandarika kandi Kanye West ashinjwa guteshuka kumabwiriza n’amasezerana yagiranye na Campany yamufashije kuyikora no kuyishyira hanze.Velture, ni Album West yafatanyije na Ty Dolla $ign, bayisohora mu Kwezi kwa Gashyantare , Tariki 10 2024 gusa yakuwe kumbuga zirimo; iTunes na Apple Music mu gihe yari imaze kuyobora izindi ndirimbo mu gukundwa no kwinjiza amafaranga menshi.
Kompanyi yitwa FUGA yafatanyije na Kanye West , yabwiye Billbord igomba gukura iyi Album kumbuga kubera ko ngo umukiriya wayo yangije amasezerano bagiranye na cyane ko mu mwaka washize iyi FUGA yari yaramaze gukuraho iyi Album kare.Imwe muri izi ndirimbo yise ‘Good’ [Don’t Die], yo yakuwe kuri Spotify ku wa Gatatu bashinja uyu muhanzi gukoresha amashusho y’abandi yo mu ndirimbo ‘ I feel Love’.
Uwitwa Ozz nawe yashyize kuri X ubutumwa buvuga ko Kanye West yakoresheje amashusho yo muri “Iron Man” mu ndirimbo ye iri kuri Album yise ‘Carnival’.Bibaye nyuma y’aho Kanye West ashyimiranye na Mick Minaj wamwangiye gukoresha ijwi rye [Verse] mu ndirimbo ‘New Body’ yo muri 2018 ariko ikaba ari kuri Album ‘Velture 1’.