Umwunganizi wa Davido yaciye akayabo k’amafaranga

18/02/2024 11:14

Nyuma y’iminsi mike , Lati inshuti magara akaba umwunganizi wa Davido yasabwe gutanga akayabo k’amafaranga muri Nigeria nyuma yo gusunika umufana wa Davido washakaga kwifotozanya nawe ubwo yari mu gitaramo.

 

Lati, yatanze agera ku bihumbi 200 by’amafaranga yo muri Nigeria [Naila] nyuma yo kugaragara mu mashusho ari gusinikira kuruhande umufana washakaga kwifotozanya na Davido mu kivunge cy’abafana bose bari bashaka kumukoraho  ngo bamwifotorezeho.

 

Ubwo Davido n’itsinda rye rya 30BG , batambukaga mu gitaramo , umufana yashatse kwegera Davido ngo bifotozanye uyu musore aramusunika.Nyuma y’ibi, amashusho yakwirakwijwe kuumbuga Nkoranyambaga bagaya cyane Lati gysa aza kwemera amakosa asaba imbabazi yemerano gutanga angana n’ibihumbi 200 kuri uwo yasunitse.

 

Advertising

Previous Story

“Nabaye icyamamare bintunguye”! Joeboy

Next Story

Album ya Kanye West yakuwe kumbuga zicuruza umuziki

Latest from Imyidagaduro

Go toTop