Mukakamanzi Beata [Mama Nick], wamamaye muri City Maid yasabye ubufasha bwo kwivuza nyuma y’impanuka ikomeye yakoze muri Werurwe uyu mwaka.
Ubwo uyu mubyeyi yari arimo kwivuza nibwo yahuye n’ibindi byago maze apfusha umwana wavuye mu mubiri mu kwezi kwa Gicurasi 2023.
Mama Nick usigaye andera mu mbago, iyi mpanuka yamusigiye ikibazo mu kaguru no mu rukenyerero ubu akaba akeneye Miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo avurwe akire neza.
Umunyamakuru Murungi Sabin abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze , yavuze ko Mama Nick yaraye mu Bitaro , yiteguye kubagwa kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2023.
Yakomeje agira ati:”Kuri Telefone , Mama Nick ambwiye ko amaze kwakira amafaranga asaga Miliyoni 3.GofundME, imaze kujyaho hafi , 1800 USD.
Mama Nick azabagwa ku wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2023.Twizeye ko azamara kubagwa amafaranga yose yabonetse.Mukomeze mumufashe biciye kuri nimero ye +250788222380 [Mukakamanzi Beata].”