Monday, May 13
Shadow

Akari ku mutima wa Junior Rumaga nyuma yo gutaramira imbere ya H.E Paul Kagame- AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Werurwe 2024 , Umuhanzi /Umusizi Junior Rumaga yataramiye abitabiriye ‘Ibirori by’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore’ ku rwego rw’Igihu muri Bk Arena.

Mu gisigo cyuje amagambo agira ati:”Umugore si umuntu“. Junior Rumaga yashimishije imbaga y’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye Ibi birori ubwo yagarukaga cyane ku hashize n’ahazaza h’umugore mu iterambere rye n’iry’Igihugu muri rusange.

Ubusanzwe Junior Rumaga ni umusizi akaba umwe mu bahanga u Rwanda rufite.Uyu musizi yakoze ibisigo byinshi bitandukanye harimo n’icyo yise ‘UMUGORE SI UMUNTU‘ kikaba kimwe mu byo yahereyeho.Mu gisigo cya Junior n’uwo bari bafatanyije bibandaga cyane ku bushobozi bw’umugore , aho yavuye mu mateka n’uburyo u Rwanda rwahaye umugore amahirwe.

Aganira na Umunsi.com, Junior Rumaga yavuze ko ari iby’agaciro kuri we kuba yataramiye muri ibi birori , yemeza ko kugira ngo umuntu amenye neza ko yagejeje ubutumwa bwe ku Banya-gihuhu bose aba agomba kuba yaramaze ku bugeza kuri Perezida wacyo ari nayo mpamvu abifata nk’ibidasanzwe.

Mu magambo ye Junior Rumaga yagize ati:” Ni iby’agaciro cyane, kuko niba ugamije gukora ubusizi busakara Isi yose, nibaza ko ujya kugera hanze ari uko wizeye ko mu Gihugu wigereye imbere y’Umukuru muri cyo”.

Ibi yabivuze ari gusubiza ikibazo kibaza ati:” Ese wigeze urota ko umunsi umwe uzataramira imbere ya H.E Paul Kagame”. Iki gisubizo cyerekana neza intumbero uyu musizi umwe mu bakuru mu buhanga u Rwanda rufite, kigashimangira ko adateze guhagarara”.

Uyu muhango witabiriwe na H.E Paul Kagame na Madamu we ageza ijambo ku Banyarwanda muri rusange.

REBA HANO ANDI MAFOTO YARENZE UYU MUHANGO

Photo source : RBA