Urukiko rw’Isumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Kazungu Denis gufungwa burundu.Yari amaze igihe aburana ku byaha by’ubwicanyi nawe yiyemerera ariko agasaba imbabazi.
Kazungu Denis yari akurikiranyweho ibyaha bigera kuri 14 birimo icy’ubwicanyi buturutse ku bushake n’iyica rubozo.Uru rubanza rwakaswe nyuma y’uko rwari rwigeze gusubikwa inshuro zigera kuri 3.Ubwo iburanisha ryabaga , Me Faustin Murangwa waburaniraga Kazungu Denis yasabye Urukiko kuzaca inkoni izamba rugahanisha umukiriya we [Kazungu Denis] igihano gito kuko yemeraga ibyaha aregwa kandi akaba aaba imbabazi.
Kazungu Denis yaregwaga ibyaha bitandukanye birimo n’ubwicanyi yakoreye abantu bagera kuri 14 bose, gusambanya umugore ku ngufu ,n’ibindi.Mu Kwakira 2023, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaregeye Kazungu Denis.Mu gutanga ikirego cyarwo, Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko burega Kazungu ibyaha 10 yakoze mu bihe bitandukanye.Mu gusobanura ibirego byarwo, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko abantu yicaga yabanzaga kubashuka akabajyana iwe ngo agiye kubaha akazi.
Iyo bamaraga kugera yo, Kazungu yabateraga ubwoba ko abica kandi ko azica n’imiryango yabo ni batamuha ibyo yabasabaga.Niyo mpamvu bamuhaga amafaranga bakamwandikira ko bamugurishije inzu zabo n’ibibanza zubatswemo yarangiza akabica.Umushinjacyaha yasabiye Kazungu kuzafungwa imyaka irenga 70 ayibara ashingiye kuri buri cyaha n’igihano cyacyo.Cyakora yaje kuyivunjamo igihano cya Burundu.
Mu kwiregura Kazungu Denis ntabwo yavuze byinshi ahubwo yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha bumushinja ntacyo yarenzaho.Ndetse ngo ubwo yari i Mageragere yandikiye RIB avuga ko hari umuntu yishe amushyira munsi y’abandi.Yaboneyeho no kuyimenyesha ko asanzwe afite umwana w’imyaka 14 y’amavuko agaragaza ko ubwo uwo mwana yabaga yamusuye Kazungu yirindaga kwica cyangwa kwiba kugira ngo uwo mwana atazabimenya nk’uko Taarifa yabyanditse.
Mu rukiko Kazungu yatakambiye yaratakambye avuga ko yakoze ubunyamaswa ko ibyo yakoze byose atabikoreshejwe n’amaramuko ko ngo nta n’igisobanuro yabibonera.Nyuma yo kuvuga ayo magambo yaririye mu Rukiko asaba imbabazi ababyeyi , abana, Abanyarwanda muri rusange na Perezida Kagame.Icyo gihe abantu barindwi baje mu Rukiko kurega indishyi , barimo abagore batatu n’abagabo babiri n’abandi bantu babiri bari bahagarariwe n’umunyamategeko wabo.
Nyizi nzu Kazungu Denis yakodesheje yasabye Urukiko indishyi z’amafaranga atishyuwe no kuba inzu ye yarayambitse isura mbi nyuma yo kwiciramo abantu.Kazungu afite imyaka 34 y’amavuko.
Isoko: Taarifa