H.E Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda yavuze ko abagore bagira uruhare rukomeye mu mibereho y’abantu batandukanye ashimangira ko ibyo abantu bageraho bitashoboka hatari abagore kuko abagore bakomeye mu buryo bwose.Ibi H.E Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Werurwe mu Birori by’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.
Yagaragaje ko uyu munsi Mpuzamahanga w’Umugore uje usanga mu Rwanda mu nzego zitandukanye harimo abagore bahakora , yemeza ko uruhare rwabo atari urwa nonaha kuko ngo mu Mateka y’u Rwanda Ubwo Rwabohorwaga nabo bari bahari.Yagaragaje ko duhereye mu Mateka y’u Rwanda ubwo Rwasenyukaga , umugore yagize uruhare mu kongera ku rwubaka.
Ati:” Ni nayo mpamvu , twashoboye kongera gushyira Abanyarwanda hamwe , kongera kwiyubaka , uruhare runini rwagaragaye k’umugore w’Umunyarwanda .Ariko mbere y’aho kubohora Igihugu , Umugore yagize uruhare runini no ku rugamba bari bahari”.Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko uretse kurera abana abagore barera n’abagabo.
Ati:” Abagabo ubwo mutureba turirarira ariko udafite umugore umufasha ngo amwubake biba ingorane.Ninayo mpamvu umugore yitwa ko ari inkingi y’urugo.Yavuze ko kandi n’ubwo umugore aba ari nk’inkingi iba itagaragara cyane , aba abazwa n’iby’abandi bose bari muri urwo rugo n’ubwo aba ataragaragaye nk’abandi”.
Ati:” Nk’abajya bibaza cyangwa bashakisha ngo ariko Umugore kumuha uburenganzira biturukahe ? Aho atumvikana ni he se ? Ubwo ikitumvikana ni iki ? Ahubwo impamvu n’icyo dukwiye kuba tuvana mu nzira kugira ngo ibintu bigende neza ni ukutitambika imbere y’umugore ngo umubuze amahoro cyangwa umubuze ibimugenewe aribyo uburenganzira nk’ubwa buri muntu wese”.
H.E Paul Kagame yavuze ko guhohotera umugore bidakwiye kuba na gato kandi ko bidakwiye kwihanganirwa.Yakomeje agaragaza ko hari abagore bashobora kubyihanganira kubera amateka bakakira ibyo bakorerwa n’abagabo babo bakabuka inabi batewe ni byo biriwemo ariko ko bidakwiye. Yavuze ko ariyo mpamvu hagiyeho amategeko yo kubihana ariko ko ikibazo hari abagabo bagihohotera abagore babo ntibamenyekane.