Advertising

Abayobozi b’ibihugu batandukanye bagaragaje ko bishimiye intsinzi ya Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu

07/17/24 11:1 AM

Muri iki gitondo cyo kuwa 17 Nyakanga nibwo abenshi bagaragaje amarangamutima yabo nk’abakuru b’ibihugu bitandukanye hirya no hino ku isi by’umwihariko abo muri afurika bagaragaza ko bishimiye intsinzi ya Paul Kagame ku yindi manda atorewe kuyobora u Rwanda.

 

Mu myanzuro yavuye mu matora yatanzwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora kuwa 15 Nyakanga 2024 ku isaha ya saa yine z’ijoro yavuze ko by’agateganyo uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda kuva 2003 Paul Kagame yagize amajwi 99.15% mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye taliki ya 15 Nyakanga 2024 bivuga ko nta gihindutse aya majwi atazahinduka cyane bikagaragaza ko umukandida watanzwe n’umuryango FPR inkotanyi Paul Kagame yaba yongeye guyorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 5.
Ibi ari nabyo byatumye benshi mu bakuru b’ibihugu bitandukanye hirya no hino bagaragaje ko bishimiye abanyarwanda no gutora neza mu matora yakozwe neza mu nzira ya democracy bagatora Paul Kagame ari nawe ahenshi bashimira ku miyoborere myiza ye ndetse ko afatiye runini n’ibindi bihugu kuko ngo hari ibindi bihugu bimwigiraho imiyoborere myiza.
Ngaba abayobozi b’ibihugu n’abandi bakomeye bacyeje bakanifatanya na Paul Kagame mu ntsinzi y’amatora:
Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina
Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Mokhtar Sissoco Embaló
Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi
Perezida wa Kenya, William Ruto
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali
Mu ncamacye ngaya amanota y’agateganyo yavuye mu matora mu gihe hategerejwe kubarura n’andi majwi asigaye bakazagaragaza imyanzuro ya nyuma kuwa 27 Nyakanga nk’uko bigaragazwa na komisiyo y’igihugu y’amatora.

Lyvine Rwanda

His name is Livine Nsanzumuhira Ntambara known as Lyvine Rwanda,Studied Mass communication and Journalism at EAST AFRICAN UNIVERSITY,he works journalism as passion and professional

Previous Story

Adele yaciye umugongo abafana be

Next Story

“Burna Boy ni urukundo rw’ubuzima bwange” – Stefflon Don

Latest from Inkuru Nyamukuru

Ninde ufite imodoka ihenze muri Africa?

Afurica ni umwe mu migabane ufite ubukungu buri kuzamuka neza ndetse bibakaba akarusho nyuma y’umutungo kamere twibitseho niyo mpamvu umunsi.com twagize amatsiko yo kubacukumburira
Go toTop