Advertising

Abavandimwe ba nyakwigendera Zahara bakomeje kumushinyagurira

01/05/24 8:1 AM

Nyuma y’Igihe gito Zahara atabarutse abavandimwe we banze kumva inama z’ababyeyi babo n’umuco wabo batangira kwigabiza urugo rwe n’ibyo yasize.

 

Amakuru agera kuri Zimoja, avuga ko aba bakobwa bambaye imyambaro ya Zahara bagafata amafoto bari no munzu ye.Zahara w’imyaka 36 y’amavuko, yavuye mu mubiri tariki 11 Ukuboza 2023 i Johannesburg aho yari mu Bitaro gusa ashyingurwa tariki 23 Ukuboza 2023.

Zimoja batangaje ko Lumka na Bandezwa , abakobwa bavukana na Zahara birengagije umuco w’iwabo n’inama z’ababyeyi.

Uwatanze amakuru yagize ati:” Umuco wacu uvuga ko iyo umuntu apfuye habaho ikiriyo , nyuma y’ikiriyo imyenda ye ihabwa inshuti n’umuryango ku busa.

“Ibi ntabwo byigeze bikorwa, ahubwo batangiye kuyambara , bakanayitambukana.Nyizera icyo nzi ni uko aho ari yarakaye”.Amafoto bashyize hanze ni amafoto ya Zahara y’imyambaro yari yambaye mu gitaramo cye cyanyuma.

Mu majwi yabo , bagize ati:” Twari turi kureba niba yatubera.Ikibazo se ni ikihe”. Amakuru avuga ko ubwo Zahara yapfaga ngo aba bakobwa bavukana nawe bagiye guhaha bakoresheje ikarita ye ya Bank.

Isoko: The South African

Sponsored

Go toTop