Abaturage baturiye uruganda rwa Kopakama bakanarukoramo bavuga ko hari byinshi bamaze kwigezaho barukuyeho , bagashimangira ko rwaje rukenewe ngo na cyane ko harimo abamaze kwivugururira amazu abandi bakaguramo amatungo magufu n’ibindi.
Bamwe mu baganiriye na UMUNSI.COM baturiye uru ruganda rutonora ikawa rwa Kopakama, bagaragaza ko hari ibyo rumaze kubagezaho by’umwihariko mu iterambere ryabo. Aba baturage bashimangira ko mu myaka ine bamaze barukoraho bamwe baguzemo amatungo magufi abandi bakavugurura amazu yabo ku buryo bafite amashimwe.
Dushimimana Bosco uhakora yagize ati:”Uru ruganda rwa Kopakama turarushima kuko iyo habonetse akazi barakaduha kuko nka njye natangiye kuhakora bagitangira kuhubaka nko mu myaka ine ishize, ndetse na nyuma ndahakora mu mirima yo gutunganya ikawa kandi nabashije kwiteza imbere mu buzima busanzwe”.
Ati:”Naguzemo ihene nziza y’ibihumbi 30, mbasha gukuramo ibintunga byose, ubwishingizi mu Kwivuza, ntabwo njya mu by’abandi , ni byinshi navuga kuko niyo baje gupakira ibisigazwa by’ikawa njye uhegereye bamperaho bampa akazi. Rwaje rukenewe kuko rumaze gukura ubushomeri muri bamwe by’umwihariko abarwegereye”.
Uwitwa Mukundente Janvier urwegereye , yatangarije UMUNSI ko we yamaze kwivugururiramo inzu ifite agaciro ka Miliyoni 10 RWF nk’uko abyivugira , ndetse akaba atunze umuryango nk’umugore urera abana batanu wenyine.
Yagize ati:”Uru ruganda negeranye nabo cyane, icyo ndwungukiraho rero ni uko bampa akazi ko kujonjora ikawa bakampa amafaranga kandi ku gihe batanyambuye. Iriya nzu ubona nayivuruje amafaranga nkuye hano kuko baduhemba mu by’umweru bibiri ku buryo wakoze neza udashobora kubura ibihumbi 20 RWF”.
Yakomeje agira ati:”Ntunze abana banjye, mbishyurira ubwishingizi mu kwivuza, ntabwo basabiriza ngo kubera ko barerwa n’umubyeyi mwe , bariga ndetse mbona n’abandi bagore bagenzi banjye barafashijwe kuko n’ufite umugabo ntabwo amusabiriza buri kamwe, ahubwo barakora bakanafatanya”.
Undi muturage yagaragaje ko amaze gukuramo ihene 3 dore ko twasanze arimo kuziragira. Yagize ati:”Njye nakuyemo ihene itatu dore ngizi ndimo no kuziragira. Uru ruganda ndukoramo iyo hari akazi kandi ku ruhande rwanjye mbona rudufitiye akamaro kanini nk’abaturage barwegereye kuko hari abarubonyemo akazi rwubakwa n’abarubonamo akazi ubu rukora”.
Uru Ruganda ruherereye mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Bubazi , Umudugu wa Kabuga.