Advertising

Abataye urugamba n’abasahuye muri Congo bagejejwe imbere y’ubutabera

02/24/25 16:1 PM
1 min read

Abantu 63 bataye urugamba mbere i Beni n’abasahuye mbere y’uko M23 ihagera, bagejejwe imbere y’ubutabera babazwa ibyo bakoze. Aba ni abari bari i Butembo – Lubero bakaba barimo 51 bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n’abandi bagore 2 basanzwe ari abaturage.

Mu byo bashinjwa harimo  guhunga urugamba mbere y’uko uwo bari bahanganye ahagera , kwiba , gukanga abantu bakabaka ibyo baifite n’ibindi nk’ibyo byabereye ahitwa mu Isantere ya Lubero ahitwa Kimbulu, Musyenene na Butembo.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwo muri aka gace baburaniyemo ngo ikigamijwe ni ukuryozwa ibyo bakoze, bigatuma umwanzi abinjirana.

Mu gihe cy’urugamba, abaturage batuye Lubero , Kimbulu , Musyenene na Butembo baribwe cyane n’imyaka yabo irikorerwa ijyanwa kandi byibwa n’abasirikare bari ku rugamba bagombaga ku rwana n’umwanzi.

Ibi birimo kuba mu gihe M23 iri hafi mu duce tumwe na tumwe twa Lubero aho ihanganye na FARDC , Wazalendo n’abo bafatanyije.

 

Go toTop