Advertising

Ifoto/ LovePanky

Abasore gusa : Umukobwa niba agukunda azakora ibi

15/10/2024 09:08

Ni kenshi dukora inkuru ziganisha kugufasha abasore, muri iyi y’uyu munsi, tugiye kurebera hamwe ibyo umukobwa ashobora gukora mu gihe yaba agukunda cyane.

Gukundwa no gukunda ni igikorwa cy’ingenzi cyane ku bantu babiri. Umusore yaremewe gukunda no gukundwa ndetse n’umukobwa yaremewe gukunda no gukundwa. Ese byagenda gute mu gihe waba utangiye kubona ibimenyetso by’uko umuntu mwegeranye agukunda ? Iki kibazo kiroroshye , nawe agomba guhita umukunda kuko , Abanyarwanda bavuga ngo :”Kunda ugukunda kuko uwo ukunda akunda abandi”. Iyi ni nayo mpamvu y’iyi nkuru.

Umukobwa iyo agukunda , uburyo mwaganiraga buriyongera,. Uyu mukobwa azatangira kujya akwandikira bya hato na hato, aguhamagare bya hato na hato agusure bya hato na hato. Mbese muri icyo gihe aba yumva ari wowe Isi ye yikaragiraho. Ibi nutangira kubibona uzamenye ko yagukunze.

Umukobwa wakwiyumvisemo azatangira kujya agukoraho bidashinga.Hari uburyo abantu baba begeranye bari munama , mu ishuri  mu rusengero cyangwa ahandi. Kuko agukunda cyane rero, azatangira kujya agukoraho, asa n’utabishaka cyangwa namara kugukoraho yikange. Ibi nabyo ni ikimenyetso cy’uko agukunda kuko kugukoraho bituruka mu bwonko ntabwo byikora.

Azakunda kugutega amatwi mu buryo bwuzuye.Nawe uzabyibonera. Burya kubwira utakwitayeho cyangwa utakumva , bitandukanye cyane no ku bwira ushaka kukumva. No mu kiganiro urabyumva ko ashaka ko mu gira icyo muganiraho rwose. Umukobwa ugukunda rero, azaguhozaho amaso mu gihe uri kuvuga agutege amatwi.

Aba yumva mwakina udukino cyangwa mukagira amakuru amwe namwe musangira. Ashobora kuzatangira akubaza amakuru yawe, amazina yawe, aho utuye , aho wavukiye, impamvu uri aha. Mbese wumve atewe amatsiko no ku kumenya bigiye kure. Ntuzikomeze rero, ahubwo uzicare muganire maze nawe umubaze. Bitihise ashobora kuzajya azana udukino ngo mukine ibintu nk’ibyo.

Azajya yumva watanga ibitekerezo. Ahari muri munama cyangwa mu ishuro. Byashoboka ko iyo anama ari we uyiyoboye cyangwa akaba akwicaye iruhande, Niba ari we uyiyoboye, azajya akubaza cyane ndetse asabe abayirimo kugushimira akunde no kuguhozaho amaso.Niba atari we uyiyoboye rero, aha azajya agukomanga akubaze ngo ‘wowe urabyumva ute?”.

Iteka ugukunda aragufuhira. Uyu mukobwa azajya agufuhira, yumve ntaho wajya cyangwa ntacyo wakora. Mu gihe abonye hari undi mukobwa ugukozeho azabigira intambara kandi ntuzabasha kuyihosha.

Isoko: Ibitekerezo by’umwanditsi wa Umunsi.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Uko Lupita Nyong’o yibutse Chadwick Boseman asuka amarira

Next Story

Musanze: Hoteli Muhabura yibasiwe n’inkongi Yyaturutse mu gikoni

Latest from Inkuru z'urukundo

Impano waha umukunzi ukurikije uko ateye

Mu gihe utegura impano ni ngombwa gusobanukirwa inyungu z’uwayihawe, ibyo akunda, n’ibikenewe, kuko ibi byerekana ubwitonzi nyabwo nubushishozi  burenze agaciro k’ifaranga uwahawe akabona ko
Go toTop