Sunday, April 28
Shadow

MTN Rwanda yashyize igorora abakoresha Mobile Money ibaha amahirwe arimo no kwegukana imodoka nshya

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yashyize ibihembo mu bukangurambaga bw’abakoresha ‘Mobile Money’ , buzwi nka ‘BivaMOMOtima’ aho  umunyamahirwe azegukana igihembo nyamukuru cy’imodoka nshya itaragendwamo na rimwe ndetse n’ibindi bihembo bitandukanye birimo ; Moto, na Miliyoni 1 y’Amafaranga y’u Rwanda.

 

Ubu bukangurambaga bwa MTN Rwanda , bumaze imyaka ibiri, bugamije gushishikariza abantu kohererezanya amafaranga bakoresheje telefone aho abantu bakomeza kugaragarizanya urukundo batavunitse  ku buryo uri mu Ntara imwe yoherereza amafaranga inshuti ye , umuvandimwe we cyangwa umubyeyi we uri mu yindi nta kibazo kibazo.Muri ubu bukangurambaga hagiye gushyirwamo n’ibindi bihembo bihindura ubuzima bw’abantu ku buryo mu byumweru 6 abakoresha ubu buryo bazba batunze imodoka bataguze ku mafaranga yabo.

Jean Paul Musugi ushinzwe iyi Poromosiyo muri MOMO avuga ko abantu bazajya binjira muri iyi Poromosiyo bakanze *182*16# ubundi bishyure bakoresheje Momo Pay inshuro nyinshi zishoboka.Yakomeje asaba abacuruzi kujya basaba ababagana kubishyura bakoresheje Momo Pay zabo kugira ngo babashe kubona ibihembo ati:”Abacuruzi nabo turabashishikariza gusaba ababagana kubishyura bakoresheje Momo Pay kugira ngo babone ibihembo”.

 

Buri cyumweru hazajya hatangwa ibihembo birimo amafaranga ibihumbi 100 RWF, ibihumbi 500 RWF ndetse na Miliyoni 1 FWF na Moto.Hazajya kandi hatangwa Televiziyo za Rutura , amatike yo guhaha , amatike y’indege  azajya atangwa buri kwezi.Jean Paul Musugi ati:”Igihembo nyamukuru kizatangwa nyuma y’iri rushanwa , ni imodoka nshya itaragendwamo na rimwe.Izahabwa ku ruhande rw’abakiliya  no ku ruhande rw’abacuruzi”.

 

MTN ivuga ko bakoze amateka muri Afurika yo kugira abakiliya bangana na Miliyoni 5 z’abakoresha uburyo bwo kohererezanya amafaranga ku murongo wa MTN.Ivuga kandi igiye gukomeza gufasha abakoresha ubu buryo no muri Serivisi zo kwiteza imbere kugira ngo barusheho kuzamura imibereho y’baturarwanda.

 

Chantal Kagame uyobora Mobile Money muri ‘MTN Rwanda’ yagize ati:”Niho hantu tugiye gushyira imbaraga , 2024 uzaba umwaka w’impano gusa nk’uko twabibabwiye.Kwizigamira no kuguriza ni kimwe mu bintu tuzibandaho kuko tuziko bigira uruhare  mu gukura k’ubukungu bw’Igihugu ndetse bifasha n’abakiliya kuva ku rwego rumwe bakajya kurundi, ari abatangira ubucurizi, ari abashaka kwizigamira kugira  ngo abana babo bazabashe kujya ku ishuri ; Turimo kureba ngo ni gute twabasha kwigisha abantu kwizigamira”.MTN Rwanda ivuga kwinjira muri iyi gahunda yo guhatanira ibihembo nta kiguzi na kimwe bisaba  ku buryo buri wese ukoresha Mobile Money ashobora kubujyamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *