Advertising

Abasore bagize itsinda rya Inyenyeri z’Ijuru bashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya bise ngo ‘FARAWO’ – VIDEO

11/08/23 16:1 PM
1 min read

Abasore bagize itsinda rya Inyenyeri z’Ijuru bashyize hanze amashusho y’indirimbo bise’ Farawo’ bagaragaza uburyo abana b’Imana barenganyijwe na Farawo akabakoresha imirimo y’uburetwa.

 

Muri iyi ndirimbo humvijanamo ubutumwa bw’abana b’Imana bakoreshejwe imirimo y’uburetwa na Farawo cyakora umunsi umwe Imana ikabakiza ayo maboko.Inyenyeri z’Ijuru zisaba abantu kudacika intege mu gusenga no kwiyambaza Imana ndetse zigasaba Farawo kurekura abo yagize imbata.

 

Inyenyeri z’Ijuru ni Group igizwe n’abasore 6 basengera mu Itorero ry’Abadvantiste b’Umunsi wa Karindwi  rya Mahembe mu Karere ka Nyamasheke.Aba basore bamamaye cyane mu ndirimbo Corona Virus ubwo iki cyorezo cyari cyugarije Isi.

 

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘FARAWO’ YA INYENYERI Z’IJURU

Sponsored

Go toTop