Umunyana Annalisa wamenyekanye nka Mama Sava muri Cinema Nyarwanda, yeruye avuga ku makuru amaze iminsi acicikana, amushyingira we na Papa Sava bikitirirwa ubuhanuzi.
Mu minsi yashize hagiye hanze amashusho yo mu Itorero rimwe mu Mujyi wa Kigali.Muri iri Torero ubwo Pasiteri yarimo gusengera abantu ariko abwiriza, yegeza kuri Mama Sava amwicaraho , aramurondora wese agera no ku byo kuba ngo Papa Sava yarigeze ku musoma ku itama.Uyu mu Pasiteri yavuze ko ngo uburyo Papa Sava yasome Umunyana bitari ibyo muri Filime ahubwo ko ngo harimo urukundo.
Umuvugabutumwa wari mu mavuta yo guhanurira Mama Sava, yavuze ko umugabo Imana yaremeye Umunyana Annalisa ari Papa Sava ndetse ko bagomba kuzakora ubukwe mu gihe cya vuba.Ni ubuhanuzi bwabaye mu Kuboza 2023 gusa bamwe banditse ko “Byasaga naho Mama Sava ariwe wishyuye Pasiteri ngo amuhuze na Papa Sava”.
Ubwo Umunyana yari mu kiganiro kuri Television ya ISIBO mu kiganiro cya The Choice Live gikorwa na Babu na Philpeter, yarahiye ko atazongera gusubira gusenga yemeza ko mu nsegero hasigaye harimo ubucuruzi.
Yagize ati:”Pastor Kim yarampemukiye icyo ni icya mbere.Nagiye gusenga bisanzwe hariya hantu ntabwo nari mpazi ni ubwa mbere nari mpagiye. Ibinyamakuru bimbabarire byanditse inkuru, kugeza ku rwego banditse ngo ‘Mama Sava uri mu Pasiteri yari yambwishyuye.Man uri mu Pasiteri sinarimuzi, nagiye gusengerayo ari umuvandimwe wantumiye kuko , man njye nikundira gusenga tu, ariko sinarinziko ibibintu byo gusenga …. ahubwo sinzanasubira mu rusengero.
“Umva impamvu nabyanzuye kuko mu rusengero hasigaye harimo ubucuruzi burenze kubwiriza cyangwa gushaka intama z’Imana.Nagiye gusenga umu-pasiteri arampanurira , ibintu yampanuriye ni amafuti 1000 ku 100 ni ubusa muri make. Kuko si ntekereza ko Imana ya Pastor Kim ari Imana y’….. itazi gutandukanya Mama Sava Niyitegeka Gratien. Papa Sava nta wubaho , habaho Niyitegeka Gratien. Ntabwo ntekereza ko Imana y’uwo mu Pasiteri yavuga ko nashakana n’umuntu utabaho”.Mama Sava yavuze ko uwamuhanuriye ashobora kuba yari afite ikibazo cyihariye.
KUKI MAMA SAVA YISHIMYE CYANE BAKIMUHANURIRA ?
Muri iki kiganiro yagaragaje ko impamvu yabaye nk’uwishimye ari uko yabaye nk’utaye intekerezo.Ati:”Abantu bari kumbwira ngo nari nishimye ariko Man , bakimbwira ngo Papa Sava nabaye nk’utaye ubwenge , nsabira inyuma ndababwira ngo mu mubwire ahagarike kuvuga ibyo bintu.Narimbizi ko hari ama camera”.Ubu buhanuzi ngo bwabaye mu Kwezi kwa Ukuboza 2024.
REBA HANO IBYO UMUNYANA YATANGAJE.
Mama Sava yafashe umwanzuro wo kutazasubira m’urusengero kubera umu pasiteri wamuhanuriye ibinyoma we yita amafuti.
Mama sava yakomeje avuga ko Imana asenga atari injiji k’uburyo yaba itazi amazina yanyayo ya Papa Sava ariyo “Niyitegeka Gratien”
Ese wowe abahanuzi urabemera? pic.twitter.com/M8fzlfYf1m
— Umusore wibana🇷🇼 (@Coman40) April 22, 2024