Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Ally Soudy wamamaye mu Rwanda nyuma akajya muri Amerika yagaragaje ko yishimiye urukundo ruri hagati y’abahanzi bagiye guhurira mu gitaramo i Burundi.
Ally Soudy yashimangiye ko kugira ngo imyidagaduro yo mu Rwanda n’iyo mu Burundi itere imbere hakenewe urukundo hagati y’abayikora [ Abahanzi ,.]. Avuga ibi, Ally Soudy yifashishije amashusho agaragaza abarimo The Ben na Big Fizzo ndetse n’abandi bari inyuma y’igitaramo cya The Ben kumpande zombi , imbaga y’abafana barimo n’abari buriye ibiti.
Umuhanzi akaba n’ukunyamakuru Ally Soudy anyuze kuri Konti ye ya Instagram yagize ati:” Urukundo nk’uru nirwo rukenewe ngo Showbiz Nyarwanda na Showbiz y’u Burundi bitere imbere.Hakenewe gutahiriza umugozi umwe no gukorera hamwe.U Rwanda rutuwe na Miliyoni 13 zirenga , u Burundi bugaturwa na Miliyoni 12 zirenga.
Twishyize hamwe twagira isoko rya Miliyoni zirenga 25 ! Sinkeneye guhindura ururimi ndi i Burundi kandi Umurundi ntakeneye guhindura ururimi avuga iyo aje mu Rwanda. Iyi ni ingabo yadufasha guhangana n’Imiziki y’ahandi ndetse uruganda rw’imyidagaduro rukarushaho gutanga akazi n’amafaranga agaragara.
Ikibabaje turi kubirwaniramo ntanabo biragera, Journalist, influencers , YouTubers , abafana , abahanzi , nukuri musigeho ahubwo dushyigikirane.Bavandimwe bashiki banjye b’a Barundi mukomereze aho. Bujumbura twabibonye ko mwiteguye aka Tiger B muhatwike kbsa”.
Ally Soudy yasoje ijambo rye atumira abafana mu gitaramo The Ben afite kizaba tariki 30 Niya 1 Ukwakira kuri Jardin Public.