Inkuru y’uyu munsi iragufasha kumenya niba umugore wawe aguca inyuma ukoresheje ibimenyetso.
Â
Umubare munini w’abashakanye uhora wibaza iki kibazo, Ese umugabo / umugore wanjye anca inyuma ? Ibi biterwa n’uko hagati y’abo hakirimo icyuho kinini cyane ndetse bakeneye gukomeza gukundana no gushimangira ko bakundana.
Â
Mu rwego rwo kubafasha kugabanya gushidikanya , muri iyi nkuru harimo ibimenyetso by’ibanze bizereka wowe mu gabo ko umugore wawe yagushakiyeho undi.
Â
1.Iteka ahora arinda telefone ye: Umugore uguca inyuma, nta narimwe azakwemerera ko wowe umukorera kuri telefone, azakoresha imbaraga zose zishoboka ariko ntuzayikoraho.Ibi nibiba rero ujye umenya ko hari ikintu arimo kuguhisha.
Â
2. Ntabwo ajya aterwa ubwoba no kuba yakubura : Umugore ugukunda amenya uko yagufasha muri buri kimwe , arakurwanirira kuko aba adashakako ugenda, ndetse bituma urukundo rwanyu ruzamuka cyane.
Â
Gusa umugore utagiterwa ubwoba no kukubura, uwo yamaze kuraruka kera cyane.
Â
3.Afite ibindi bintu agira nyambere: Ntabwo ukiri nyambere y’ibyo akora. Umugabo aba agomba kuba nyambere mu buzima bw’umugore we ndetse akamuba hafi cyane.
Â
Kumugore utagukunda , uguca inyuma ikibazo kizavuka igihe uzatangirira kumubwira kukugira nyambere.