Inkuru y’uyu mukobwa yatangaje benshi barimo n’abarezi babonye ko atazashobora kwiga nyamara we akavuga ko yamufashe mu gihe cya Covid-19.
Zharick Ramirez ni umukobwa wo mu gihugu cya Colombia mu gace ka Barranguilla.Uyu mukobwa afite uburwayi butangaje butuma iyo arimo kurira arira amaraso.Nk’uko abyivugira ngo ubu burwayi bwe bwatangiye kwigaragaza mu gihe cya Covid-19 ubwo yari yugarije Isi muri rusange.
Uyu mukobwa akimara kumenya ko afite iki kibazo ngo yaje guhitamo kubibwira uwitwa Emisora Atlantico agira ngo arebe niba yamuha ubufasha ngo na cyane muri icyo gihe yavaga amaraso cyane mu maso rimwe na rimwe akava mu mazuru no mu kanwa.
Mu mwaka wa 2020 yagize ati:”Muri uyu mwaka natangiye kujya ndava amaraso mu mazuru , birakomeza none ntangiye no kujya ndava amaraso mukanwa”. Yakomeje agira ati:”Bwambere byari byatewe n’imihangayiko y’icyorezo cya Covid-19, gusa ubu biba iyo ndyame , cyangwa ntakintu ndimo gukora”.
Umuhanga muri ‘Ophalmologist, witwa Louise Escaf, yagaragaje ko ubu burwayi bwa Zharick Ramirez bwo kuva amaraso mu mazuru , mu maso no mu matwi , bwitwa Vicarious Menstruation.Yaragize ati:” Bibaho ku bagore iyo ingirabuzima fatizo zabo zitari muri ‘endometrium’ gusa, no mu bindi bice by’umubiri, muri iki gihe zigeramo nko mu ngingo zifatika, bikabyara amaraso, ariko bishobora kuba ahantu hose mu mubiri.”
Ubu bwoko bwo kuva amaraso bubaho mu gihe cy’imihango. Rero, m ugihe cy’imihango yabo, abagore bamwe bagira ibyago ntibive mumyanya ndangabitsina gusa, ahubwo amaraso akaba yava no mubindi bice by’umubiri, nkizuru, ugutwi, amabere, amaboko, igifu, amaguru ndetse n’umutwe.
Mu mwaka wa 2020, ubu mukobwa yatangaje ko yitaweho n’abangaga ndetse aza kubona umuti watumye amera neza.Ati:”Bakoze inyigo kuri ubu burwayi bwanjye , bayikorera kumubiri wanjye wose ubu meze neza”.Afite imyaka 17 yasabwe n’abarimu be guta ishuri.Ati:’Abarezi banjye barambwiye ngo kubera ikibazo mfite nkwiriye guhagarika amasomo”.
Src: marca.com