Abarimo Fally Ipupa , Tiwa Savage na Nyanshiski bagiye guhurira mu gitaramo kidasanzwe mu Mujyi wa Nairobi

15/09/2023 08:33

Umuhanzi wamamaye mu njyana ya Lumba Fally Ipupa agiye gusubira muri Kenya nyuma y’imyaka 5 ahataramiye.

 

Icyamamare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Fally Ipupa n’umuhanzikazi wo muri Nigeria umaze kubaka izina Tiwa Savage bagiye guhurira kurubyiniro rumwe n’umuhanzi Nyashinski  mu gitaramo cyiswe ‘Walk kizabera mu Mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya.

 

 

Iki gitaramo kizaba kirimo n’umukobwa wamamaye muri Afurika y’Epfo nka Dj TxC biteganyijwe ko kizaba tariki 30 Nzeri 2023 kibere ahitwa Uhuru Garden.Iki gitaramo kigiye kuba andi ahirwe kuri Fally Ipupa , waherukaga muri Kenya mu myaka 5 ishize dore ko amakuru avuga ko uyu muhanzi yataramiye mu Mujyi wa Nairobi mu 2018 ubwo yamamazaga cyane umuzingo we witwa ‘Tookos Nouvel’ yashyize hanze mu mwaka wa 2017.

 

 

Muri iki gitaramo yakoze muri 2018 , zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo iyitwa , Ecole, Eloko Yo, Juste Une Dance,  Nidja , Orginal , Service na Posa’.Muri iki gitaramo kizaba muri uku kwezi, uyu muhanzi azaba ari kumwe n’abarimo Tiwa Savage umaze gukundwa cyane dore ko ubwo aheruka muri Kenya mu 2022, atigeze aririmba ahubwo agasezeranya abafana be n’Abanya-Kenya ko azagaruka kubataramira.

 

 

Undi muhanzi uhazwe amaso ni Nyashinski , wamamaye mu ndirimbo zirimo; Moment Of Bliss, Good To Me na Beautiful.iki gitaramo cyateguwe na Kompanyi yitwa ‘Walk Town’ izaba irimo kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe imaze.

Advertising

Previous Story

Logic Training Center yabatekerejeho ! Ngaya amahirwe aziye abantu bose bifuza kwiga umwuga mu mezi 3 gusa bakihangira imirimo mu byo bafitiye ubushobozi barangijemo – AMAFOTO

Next Story

Abashakanye : Kongera gukoresha agakingiro bwa kabiri muri gutera akabariro bigira ingaruka kubuzima bwanyu ! Menya impamvu

Latest from Imyidagaduro

Go toTop