Advertising

Abaramyi bavukana Alicia na Germanine banejejwe n’ibyo Imana yabakoreye bayihigira umuhigo

13/08/2024 15:23

Abakobwa babiri bavukana ; Alicia na Germaine bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko ibyo Imana ikomeje kubakorera bizabafasha gukomeza kubwiriza ubutumwa kugeza benshi babatijwe.

Baganira na Umunsi.com, nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo bise ‘Rugaba’ yasohotse kuri uyu wa Kane tariki 08 Kanama 2024 bahamije ko urukundo rw’Imana rubariho.

Alicia yatangaje ko imbaraga binjiranye mu mwuga wo kuramya no guhimbaza Imana n’amavuta basizwe bizabafasha gukiza no kurokora amagara ya benshi bakakira agakiza mu bya mwuka kugeza no ku rwego rwo kubatizwa.

Yagize ati:”Imana yadusize amavuta idutiza umurindi dushyira hanze indirimbo ya mbere tubona barayikunze cyane ku rwego tutatekerezaga. Byatumye duhamanya n’umwuka w’Imana wo gukomeza kuyikorera kugeza turokoye benshi bakiri mu mwijima kugeza babatijwe kandi uko tuzagenda dukora tuzabigeraho”.

Agaruka ku ndirimbo yabo nshya yagize ati:”Indirimbo twise ‘Rugaba’, nayo bayakiriye neza nk’iya mbere ibintu bikomeza kuduha icyizere cy’uko intego yo gukiza benshi tuzayigeraho hamwe n’iImana , kuko ibitekerezo by’abantu n’amashimwe baha Imana bikomeza kutubera indorerwamo y’uko bizashoka”.

Alicia na Germaine ni abavandimwe bavukana

Indirimbo ya mbere Alicia na Germaine bise ‘Urufatiro’, mu gihe atatu yarebwe inshuro ibihumbi 286 kuva twakora iyi nkuru.  Indirimbo ya Kabiri ari nayo nshya bise ‘Rugaba’, mu gihe cy’Umunsi umwe imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 29.

Ibi bituma Germiane avuga ko Imana ariyo iri kwikorera umurimo wayo. Ati:”Nakuze nkunda kuririmba, nkurira muri Korali. Numvaga nimba mukuru nzaririmba ku giti cyanjye nkakwirakwiza  ubutumwa bwiza bw’Imana none inzozi zirimo kugenda ziba impamo”.

Alicia na Germaine ni abana n’abakobwa bavukana, bakaba batuye mu Karere ka Rubavu. Kugeza ubu , umubyeyi wabo Ise ubabyara niwe urimo kubareberera inyungu.Amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Rugaba’ yayobowe na Emmanuel Ndahayo uzwi nka Big Nem.

Previous Story

Lenna Stark yahishuye ikintu gikomeye akundira Alan Walker

Next Story

Amavubi aritegura imikino y’igikombe cya Afurika

Latest from Iyobokamana

Go toTop