Abanyarwanda bakumbuye indirimbo za Meddy nk’uko bakumbuye ibirayi

31/10/2023 09:52

Umuhanzi Ngabo Medard [ Meddy ] niwe muhanzi wenyine ufite indirimbo zakunzwe kuri YouTube ndetse zimaze kurebwa n’abantu benshi. Ibi bivuze ko igikundiro afite cyihariye mu mitima y’Abanyarwanda n’Abanyamahanga bumvise izirimo ‘ Slowly ‘.

 

Urukundo Meddy akundwa rugaragazwa n’ibitekerezo birenzwa kubutumwa aba yashyize kumbuga nkoranyambaga.Uyu muhanzi utagisiba gutambutsa ubutumwa bw’urukundo no kwigisha abantu gusenga , yongeye gusabwa indirimbo ndetse yingingirwa gushyira hanze indirimbo.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira 2023, Meddy yanyuze kumbuga nkoranyambaga ze yandika amagambo y’urukundo rusange , maze abafana aho kwita kubyo yanditse ahubwo bamwibutsa ko bamukumbuye , bamusaba indirimbo.

 

Meddy yagize ati:” Kubura kwihangana, ni ukubura urukundo ! Rero Nuvuga ko ikibazo cyanjye ari ukwihangana , uzaba urimo kuvuga ko ikibazo cyanjye ari Urukundo”.

 

Muri 5 bari bamaze gutanga ibitekerezo kuri ubu butumwa ubwo twakoraga iyi nkuru bose bagarutse ku kumukumbura bamusaba indirimbo.Uwitwa Sir Etekiema yagize ati:” Duhe akandi kagoma bro , twinjoyinge”. Jules ati:” Waduhaye akandi kagoma koko”. Deeply ati:” We miss you bro 😭😭😭”.

 

Meddy ni we muhanzi ufite indirimbo zarebwe cyane kuru YouTube kandi bakazirebera kuri channel ye bwite.Kugeza ubu , ibitekerezo byabafana bigaragaza ko bamukumbuye cyane na cyane ko indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yabasezeranyije itari yasohoka.

 

Advertising

Previous Story

Umuhanzi Diamond Platnumz yahishuye impamvu afite ba Manager batatu bamufasha mu muziki

Next Story

Abakobwa gusa : Dore uko wamenya niba uwo mugabo uri kugutereta yubatse akaba yarabiguhishe

Latest from Imyidagaduro

Go toTop