Umwari uri mu kigero cy’imyaka 20 yahamije ko agiye kubara abasore bamusabye ko baryamana yaba mu nshuti ze cyangwa abo bahuye bose atamenya umubare.
Uyu mukobwa ubwe yavuze ko ari inkumi nziza bityo rero bigatuma ahorana umubare w’abatari bacye baba bifuza ko baryamana. Yanongeyeho agiye gushyiramo ababimwerekesha ibimenyetso batabimubwiye bo atigeze ababariramo kuko ngo abashyizemo atamenya umubare nyawo.
Yagize ati; Ndi inkumi nziza urabibona ,rero si ubwa mbere nsabwe n’ abasore ko dukora imibonano mpuzabitsina haba ababinyerekesha ibimenyetso cyangwa ababimbwira n’umunywa. Ati icyakora ngewe nyine nzi uko nitwara kuko mba mbona abasore bubu ntazi ibyabo”.
Uyu mukobwa Umutesi Sarah yavuze ko ubundi muri kamere ye yikundira abasore b’ibikara ngo nibo bamukurura.icyakora umuntu yakwibaza niba muri abo bamukurura ntawe aremera ngo bagere kuri iyo ngingo.
Mu kiragano turimo ubusambanyi ntibugifatwa nk’ikintu gikanganye k’urubyiruko ari nayo mpamvu kumva umusore asaba umukobwa ko baryamana atari ikintu gishya yewe n’uwo mukobwa nawe ntafata uwo musore nk’uciye inka amabere. Sarah avuga ko bidakwiye ko urubyiruko rwakwishora mu mibonano mpuzabitsina kuko bigira ingaruka mbi zirimo no kwandura indwara zidakira nka Sida. Yewe hakaba harimo no gutwara no gutera inda zitateganyijwe.
Leta y’u Rwanda ihora ishishikariza abantu ko imibonano Mpuzabitsina ikwiye hagati y’abashakanye gusa , hagira ucikwa akibuka kwikingira hagamijwe kwirinda ingaruka mbi zava muri icyo gikorwa.