Advertising

Abana bagize itsinda Ghetto Kids bageze kuri Final muri British Got Talent nyuma yo gukundwa n’abatari bake

06/01/23 12:1 PM

Abana bo muri Uganda babyina Ghetto Kids, batorewe kugera kuri Final muri British Got Talent (BGT), nk’abakunzwe cyane n’abantu.

Aba bana bagaragaje ko bashoboye ndetse ko ari abahanga cyane kuburyo bituma bagera kumukino wanyuma muri aya marushanwa dore ko nanone bafatwa nk’abataratengushye abafana.

Aba bana batanze isomo ndetse baka icyitegererezo kuri bagenzi babo muri Afurika dore ko batangiriye mu cyaro cya Uganda ubu bakaba bageze agashimishije kuburyo n’abandi babigiraho.

Umwe muri aba bana bitezweho ibidasanzwe yagaragaje ubuhanga mu kuvuza uhembe.Ubusabzwe aba bana bazwi mu myambaro y’umuhondo ifite Imiterere ya Afurika.

Aba bana bakomeje kuba ibimenyabose dore ko aribamwe mu babashije kugera kuri uru rwego.Bakomeje guhangana cyane n’abarimo ; Harry Churchill na Travis George.

Aba bana batangaje ko bageze kuri Final ati:” Twageze kuri Final , turashima Imana ikomeye.Ibi birakomeye cyane kuri twe , kuri Uganda no kuri Afurika, mwakoze BGT kubwo kudutora”.

Src: TUKO

Previous Story

Uburyo wahagarika kujya wikora mu maso byahato na hato

Next Story

Bidasubirwaho Lionel Messi ntazakomezanya na PSG mu mwaka utaha w’imikino

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop