Advertising

Abana ba Zari Hassan bakomeje kumwotsa igitutu

20/12/2023 21:06

Tiffah Dangote na Nillah bakomeje gusaba nyina gutaha bagasubira iwabo muri Afurika y’Epfo nyuma y’igihe gito bamaze muri Uganda kubera ibitaramo uyu mugore yakoreyeyo harimo ‘All White Party’.

 

Aba bana bagaragaje ko batishimiye nagato, umwe mu bagize umuryango wabo wabitagaho [Umwishywa].Ibi byumvikanye mu mashusho yashyizwe hanze bari gusaba nyina bamwingingira gutaha bakava muri Uganda bagasubira muri Afurika y’Epfo.

 

Muri aya mashusho, byagaragaye ko  Tiffah na Nillah bakoze uko bashoboye ngo bingingire nyina kubemerera bagasubira iwabo.Uyu mubyeyi yababwiye ko atari byiza ko baterwa ikibazo cyane n’uko hari ibyo batumvikanaho n’umwishywa wabo ababwira ko nawe batajyaga bahuza 100% kera akiri muto.

Ibi biganiri babigiranye baryamye hamwe nk’uko andi mashusho yafashwe na Zari Hassan akayashyira kuri Instagram [Story] ye abigaragaza.Icyo yakoze yagerageje kubumvisha ko nawe yanyuzemo mu buzima bari kunyuramo na cyane ko muri Uganda ariho iwabo.

Previous Story

Vestine na Dorcas bakiriwe nk’abamikazi i Bujumbura babajijwe banga gusubiza – VIDEO

Next Story

Kenya : Padiri yemeje ko Papa atigeze aha umugisha abatinganyi ngo bashyingirirwe muri Kiliziya Gatulika

Latest from Imyidagaduro

Go toTop