Kenya : Padiri yemeje ko Papa atigeze aha umugisha abatinganyi ngo bashyingirirwe muri Kiliziya Gatulika

21/12/2023 08:17

Umupadiri wo muri Kenya yavuze ko Umuyobozi wa Kiliziya Gatulika ku Isi Papa Francis atigeze ahereza umugisha abaryamana bahuje ibitsina ahubwo ko yabasabye kwegera agakiza k’Imana.

 

Amakuru amaze iminsi atavugwaho rumwe, agaragaza ko papa Francis yahaye uburenganzira aba-padiri gusezeranya abaryamana bahuje ibitsina basanzwe basengera mu idini ry’Abagatulika.

Yavuze ko aba Padiri bakwiriye kwakira kandi bagaha umugisha abaryamana bahuje ibitsina.Benshi mu basengera muri iri Torero no mu yandi natabwo bavuze rumwe n’uyu mwanzuro watangajwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga ku ikubitiro n’ibyandikira hano mu Rwanda.

Uyu mukozi w’Imana wo muri Kenya , yemeza ko ibyo yavuze bitahinduye icyo ‘Isakaramentu’ rya Kiliziya rivuga ku bukwe hagati y’umugore n’umugabo.

Ibinyamakuru dukesha iyi nkuru bitangaza ko ku wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2023, ubwo uyu mu Padiri yari imbere y’abayoboke yavuze ko Papa Francis ashobora kuba yaribeshye ku bijyanye no guhuza ababana bahuje ibitsina.

Yagize ati:” Ibi yavuze ntahantu na hamwe biri ku buryo byemera ubukwe bw’abahuhe ibitsina cyangwa kubaha uburenganzira bwo kwihuza. Ntabwo bisaba kugoragoza mu gushyingira nko gusimbuza Isakaramentu ry’ubukwe”.

Yakomeje agaragaza ko yabasabye kujya bajya gusenga kuko ngo abantu bose bangana munzu y’Imana.

Yagize ati:” Ntabwo Itorero rigira uwo rikumira ku mugisha we mu gihe we aba ashaka ukuri no kwizera.Uyu mugisha rero ushobora no guhabwa abatari aba gaturika cyangwa batari abakirisitu bashaka kwakira umugisha w’Imana.

UMUGISHA NI UWA BURI WESE.

Ikinyamakuru CNN , cyanditse ko Vatican yavuze ko umugisha udakwiriye guhabwa bamwe (Abasengera muri Catholic) , gusa bemeza ko bakibona ko ubukwe bikwiriye kuba hagati y’umugore n’umugabo na cyane ko Papa Francis yavuze ko “Imana yakira bose” [ God welcome all ].

Umukuru wa Kiliziya ku Isi , yavuze ko mu gihe aba bahuje ibitsina bagiye gusezerana badakwiriye kwambara imyenda yambarwa n’umugabo n’umugore cyangwa ngo hakoreshwe amagambo asanzwe akoreshwa mu gihe hari gushyirwa umugore n’umugabo [ Abadahuje ibitsina ].

Photo credit: Simon Maina
Source : Getty images

Advertising

Previous Story

Abana ba Zari Hassan bakomeje kumwotsa igitutu

Next Story

Niwe wambwiye ko ashaka ko turyamana ! Umusore  yatawe muri yombi azira gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop