Abakundana ! Menya impamvu zishobora gutuma wirinda kujya mu rukundo n’umuntu mutari mu gihugu kimwe

25/11/2023 22:02

Ubusanzwe iyo bavuze ngo urukundo rwa Long-distance relationship mu rurimi rw’Amahanga, bivuze ko uba uri mu rukundo ariko uri mu rukundo n’umuntu wa kure. Abantu benshi ntibemera ndetse ntibakunda kujya muri uru rukundo kuko akenshi bumva ko hari ingaruka mbi bishobora kubagiraho. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe ku mpamvu nyayo zishobora gutuma utemera kujya muri Long-distance relationship.

 

 

Icyambere ni kumva udatekanye muri wowe. Mu gihe ukundana n’umuntu ashobora kuba uri umukobwa cyangwa uri umusore ukaba ukundana n’umukobwa uba kure yawe, akaba atuye nko mu kindi gihugu Wenda, igituma abantu benshi batabikunda ni ukumva ko baba badatekanye muri bo.

 

 

Ni ukuvuga ngo kubera ko uwo muntu muba mukundana Ari kure ushobora gutangira gucyeka ko ashobora kuba akubeshya atagukunda, cyangwa se akaba akundana n’undi utari wowe, rero ibyo bintu byose bishobora gutuma abantu benshi banga kujya mu rukundo rwa kure uru ruzwi nka Long-distance relationship.

 

 

Indi mpamvu ishobora gutuma abantu benshi Banga kujya mu rukundo n’umuntu wa kure, ni ukubura uko bacyemura ibibazo mushobora kugirana. Nk’abantu bakundana basanzwe, bagirana ibibazo byinshi ndetse baba bagomba gushaka uko bacyemura ibibazo bagirana.

 

 

 

Kubera iki rero abantu bakundana bari kure bashobora kubura uburyo bacyemura ibibazo hagati yabo, ni ngombwa ko ibibazo mugirana hagati yanyu mugomba kwicarana mukaganira rero Niba mukundana muri kure bishobora gutuma mubura uko mucyemura ibibazo hagati yanyu bityo bigatuma mutangira gushwana.

 

 

 

 

 

 

Source: News Hub Creator

Advertising

Previous Story

Burya ni ngombwa ko umugore utwite yita ku buzima bwe kugira ngo abyare umwana ukomeye! Dore ibintu umugore utwite akwiye gukora

Next Story

Urukundo ruravuza ubuha ! Diamond Platnumz yatunguye Zuchu aramusohokana – AMAFOTO

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop