Abakobwa b’uburanga budasanzwe bo muri Kigali Boss Babes bifatanyije na Rayons Sports kwitegura Confederation Cup batanga Miliyoni 2 Munyakazi Sadate atanga Miliyoni 10

26/08/2023 12:35

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023,umuryango wa Rayons Sports  wateguye ibirori byo kwishimira ibikombe 3 amakipe yabo aheruka kwegukana mu bagabo ndetse n’abagore.

 

 

Muri uyu mugoroba niho hatangirijwemo gahunda yo gukusanya Million 68 zizayifasha mu kwitegura imikino ya Caf Confederation Cup izitabirwa n’ikipe y’abagabo guhera mu kwezi kwa Nzeri.

 

 

Muri ibi bihembo harimo icy’abagore , yatwaye mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 , icy’Amahoro 2023 ndetse FERWAFA Super Cup byombi byegukanwe n’ikipe y’abagabo.Ubuyobozi bwa Rayons Spots bwashimiwe kubw’imbaraga bashyizemo kugira ngo iyikipe y’abafana ibe yarabashije gutwara ibi bihembo.

 

Ubuyobozi n’abafana b’ikipe ya Rayons Sports, bahize ko bazitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2023 2024, na cyane ko baguze abakinnyi beza kandi bagakora uko bashoboye mu rugendo rwo kubaka ikipe yabo rugikomeje.

 

 

Abakobwa b’uburanga butangaje , bahize gutanga Million 2 , aba arinako bigenda kubandi barimo Muhire Prosper , Rutagambwa Martin , na Saidi mu gihe Munyakazi Sadate yatanze Million 10 n’abandi batanga uko bifite.

 

 

Rayons Sports , izahura n’ikipe izakomeza hagati Kakagamega Homeboyz yo muri Kenya  na Al Hilal yo muri Libya mu ijonjora rya Kabiri rya CAF Confederation Cup rizakinwa tariki 15-16 Nzeri niya 29  Nzeri niya 1 Ukwakira 2023.

Advertising

Previous Story

Umuteramakofe Bray Wyatt wamamaye mu mirwano ya WWE yapfuye yishwe n’indwara y’umutima

Next Story

Indirimbo yaramamaye none batangiye kwitana ba mwana ! Element na Ross Kana baririmbye Fou de Toi batangiye gusubiranamo buri wese yita iye

Latest from Imikino

Go toTop