Umuteramakofe Bray Wyatt wamamaye mu mirwano ya WWE yapfuye yishwe n’indwara y’umutima

08/26/23 6:1 AM
1 min read

Umuteramakofe Bray Wyatt wamamaye mu mirwano ya WWE yapfuye yishwe n’indwara y’umutima

 

Abakunzi b’imikino yo kurwana yamamaye ku isi nka WWE, baraye mu gahinda ko kubura umwe mubakinaga iyi mikino Bray Wyatt wishwi n’indwara y’umutima.

 

Ubwo yatangazaga iyi nkuru , Umuyobozi wa WWE witwa Triple H, yanditse kumbuga nkoranyambaga ati:” Twakiriye Telefone yavuye muri Hall Of Fame ya WWE itubwira inkuru mbi ko umwe muri twe witwa Windham Rotunda wakunzwe nka Bary Waytt , yapfuye urupfu rutunguranye mu masaha ya mu gitondo.

 

Umutima wacu n’interezo zacu biri muri Nyakwigendera kandi turasaba buri umwe wese kubaha ubwiru bwabo kubera ibi”.

 

Ikinyamakuru TMZ cyo muri Amerika, cyemeje ko uyu mugabo yishwe n’indwara y’umutima nk’uko ngo byemejwe na raporo yatangajwe na Sean Ross Sapp, wavuze ko yavuganye n’umuryango wa Rotunda ubwo bari muri ‘Emergency’ y’Ibitaro mu gitondo cya Kare.

 

Uyu mugabo Rotunda wamamaye nka Bray Wyatt, yinjiye muri iyi mikino ya WWE mu mwaka wa 2010 yinjirana izina Husky Harris. Nyuma yaje kujya mu muryango wa Bray Wyatt muri 2013 ariwe muyobozi wayo.

 

Nyuma uyu muryango waje gutandukana biba ngombwa ko Bray Wyatt yiyunga n’uwitwa Flyfire Fun house

Go toTop