Indirimbo yaramamaye none batangiye kwitana ba mwana ! Element na Ross Kana baririmbye Fou de Toi batangiye gusubiranamo buri wese yita iye

26/08/2023 20:45

Iyi ndirimbo Fou de Toi , imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 5 dore ko yatanzweho asaga Million 15 mu ikorwa ryayo.Ni indirimbo yahurijwemo abahanzi barimo ; Melodie, Element  na Ross Kana byavugwa ko bakoranye bagamije kumufasha kuzamuka.

 

 

Iyo bigeze muri muzika iyo ndirimbo yanditse mu izina ribanza ku muhanzi, niwe aba ari iye.Urugero bajya kuyishyira kuri Youtube Channel ya Element , banditse Izina ry’indirimbo , mu mazina y’abahanzi habanza Element.Ibi bishatse kuvuga ko indirimbo ari iye.Aba bombi bagiye bumvikana mu itangazamakuru buri wese ari iye ntihagire uwerura ngo avuge ko atari iye, ibintu byatumye abaturage bajya murujijo.

 

 

Ubwo Ross Kana, yagiriraga ikiganiro ku Isibo Tv , yagaragaje ko iyi ndirimbo yari ayikenete kurusha bagenzi be, agahamya ko yamufashije kugira izina.Mu magambo ye yagize ati:”Numva ko narinyikeneye kurusha abagangaba.Kuko abangaba basanzwe bakora umuziki , barazwi , bafite imbuga zinakomeye”.Uyu muhanzi adategwa avuga ko indirimbo ari iye , kuko ngo ariwe wateye intambwe ajya kureba Element, amusaba ko yayimukorera.

 

 

Uyu mwana ukiri muto avuga ko ubwo barimo gukora iyi ndirimbo bayiteye ibirungo , bagashyiramo gitari ndetse n’ibindi bicurangisho byatumye iryoha cyane kurusha mbere by’umwihariko mu gitero cya Kabiri cyayo.Ubwo Element yari munama ya YouthKonnect, yagarutse kuri iyi ndirimbo , avuga ko :”Mu minsi mperutse gukora indirimbo ‘Fou de Toi’ kandi yari imaze imyaka ibiri muri Studio.Ibintu byose bisaba kwihangana kuko iyo ndirimbo ni imwe muzikunzwe muri East Africa”.

 

 

Ukurikije aya magambo , wumva neza ko iyi ndirimbo ari iya Element ko ntawundi bayifatanyije , bitandukanye cyane n’ibyo Ross Kana nawe aherutse gutangaza.

Advertising

Previous Story

Abakobwa b’uburanga budasanzwe bo muri Kigali Boss Babes bifatanyije na Rayons Sports kwitegura Confederation Cup batanga Miliyoni 2 Munyakazi Sadate atanga Miliyoni 10

Next Story

Burya uko ugenda bifite aho bihuriye n’imico yawe ikuranga mu buzima bwa buri munsi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop