Carmen na Lupita Andrade ni abakobwa babiri bimpanga bavutse bafatanye basobanuye byinshi ku buzima bwabo, uko batwara imodoka, uko bahitamo imyenda bari bwambare ndetse nuko bateretana n’abasore.
Aba bakobwa, baba muri Mexico ariho bimukiye bafite imyaka ibiri. Bavuze ko bavuka abaganga babwiye ababyeyi babo ko batazamara igihe kinini bakiri bazima ariko kurubu bakaba bamaze kugira imyaka 22 Kandi bakiriho banameze neza.
Bakomeje bavuga ko babwiwe ko kubatandukanya bitakunda ko umwe muri bo ashobora gupfa cyangwa bose bagapfa doreko basangiye ibice byinshi bigize umubiri.
Ubarebye buri wese afite umutwe n’amaboko abiri ariko amaguru buriwese afite kumwe nukuvuga ngo ubwo bafite amaguru abiri aho kugira amaguru ane.
Bakiri batoya bamaze igihe kinini bigishwa uko bamenyera kugenda, mbese kumenyera umubiri wabo, kumyaka 4 nibwo bateye intambwe ya 1 bakoresheje amaguru yabo. Ubu hashize imyaka 22 Bose bize kubana no kumenyera ko byose bagomba kubikorera hamwe.
Mugusubiza ikibazo cy’uko batwara imodoka, bavuze ko bicara mu mwanya umwe nkibisanzwe ariko ko ngo hatwara Carmen kuko ariwe ukontorora akaguru k’iburyo.
Bakomeje kuvuga ko kandi batembera cyane dore ko bajya no kureba film kandi banagenda mu ndege dore ko umwaka ushize bagiye California ndetse bakajya na Texas, ibyo byasubizwaga na Carmen.
Carmen yakomeje kuvuga ko iyo bari bukore imirimo itandukanye, we afata imashini cyangwa computer agakora imikoro yo ku ishuri hanyuma Lupita we agashira headphone muri telephone ye akumva imiziki. Akomeza avuga ko kuba bafatanye Kandi bazahora bafatanye ubuzima bwabo bwose ntago bibabuza ubwigenge bwabo.
Yakomeje kuvuga ko ikintu kibagora nk’impanga zifatanye, nukubura imyenda bambara, kandi ikwiye imibiri yabo. Gusa guhitamo ibyo bari bwambare ntago bibagora cyane doreko ari abakobwa bose rero ngo nk’abakobwa guhuriza ku mwambaro umwe biba byihuse. Kandi ko iyo bigeze ku misatsi yabo, batayisokoza kimwe aho umwe aba afite imiremire kurusha iyundi.
Mugusubiza ikibazo cyibyereke urukundo, bavuzeko bahuye n’ikibazo aho Lupita we atagirira ibyiyumviro ku basore cyangwa ku bakobwa. Carmen we yavuzeko mu myaka yashize yagerageje gushaka umukunzi anyuze ku ma application bashakiraho abakunzi, aho ngo abasore benshi bamwandikiraga ariko abenshi babaga Ari ba basore bashaka kuryamana n’umukobwa umeze gutyo.
Carmen yavuze ko muri 2020 yahuye n’umugabo witwa Daniel, avugako uyu Daniel we yaratanduka nabandi basore bagiye bahura dore ko ngo uyu Daniel atigeze amubaza cyangwa ngo atinde kubwo kuba Ari impanga zifatanye.
Bamaranye imyaka ibiri n’igice bateretana ndetse bari no mishinga yo kuzabana gusa ngo kuba mu rukundo n’impanga zifatanye biragora. Ngo kuko bafatanye, ubwo babaga bagiye gusohoka, barekaga Lupita akaba ariwe uhitamo aho bajya nibyo barya dore ko we yabaga yaje atabishaka.
Yakomeje kuvuga ko kandi nubwo bafatanye ariko baratandukanye kuko ngo Carmen yifuza kuzaba umuganga uvura amatungo naho Lupita we yifuza kuzaba umutekinisiye. Yakomeje avuga ko Kandi Kenshi bahuriye kunshuti zimwe ngo iyo umwe akunze cyangwa yishimiye inshuti nundi agomba guhita yishimira izo
nshuti.
Yakomeje avuga ko Kandi basangiye byinshi dore ko ngo buri umwe yumva akababaro ibyishimo byundi ndetse n’amarangamutima. Lupita yongeyeho Kandi ko iyo Carmen ashaka kurira ahita abyiyumvamo nawe.
Yasoje avuga ko Kandi ibibazo byose babazwa ku mbugankoranyambaga byose babisubiza bakoresheje ukuri kugira ngo babere urugero izindi mpanga zavutse zifatanye kutiheba cyangwa ngo bigunge.
Mu gusoza Kandi yavuzeko abantu benshi babaza ikibazo cyerecyeye imibonanompuzabitsina, nuko bajya mu bwiherero. Mugusubiza yasubije ko Atari impanga zifatanye gusa ahubwo ko nabo Ari abantu nkabandi.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: Dailymail