Impamvu mu bantu bapfa basinziriye abenshi bibabaho mu masaha yo mu rukerera

27/04/2023 20:24

Ubusanzwe abantu benshi bizera ko nta saha yihariye umuntu ateganyirizaho gupfira cyangwa ngo asezerane n’urupfu igihe rumutwarira, gusa ubushakashatsi bugaragaza ko abantu benshi mu bapfa basinziriye, bapfa hagati ya saa cyenda na saa kumi z’igitondo.

Ikigo cyo mu Buhinde gikora ubushakashatsi, Rajiv Gandhi Cancer Institute and Research Center, muri 2022 cyatangaje ko impfu nyinshi zo kwa muganga zigaragara mu masaha yo mu rukerera ugereranyije n’ikindi gihe.

Ibi biterwa n’uko umubiri w’umuntu ugira intege nke cyane cyane muri ayo masaha, bityo ko ari cyo gihe umubare munini w’abantu bapfa basinziriye bapfira.

Rajiv Gandhi Cancer Institute and Research Center igaragaza ko biterwa n’uko ayo masaha ari bwo umubiri uba uri guhabwa amakuru n’ubwonko, mu kwitegura ibikorwa by’uwo munsi umuntu aba ateganya gukora akangutse.

Muri iryo hanahana ry’amakuru, nibwo umuntu ufite uburwayi runaka yaba abuzi cyangwa atabuzi, aba afite ibyago byo kuzahara k’umubiri we ugacika intege, ibimukururira kuba yapfa asinziriye aho benshi bavuga ko umuntu wabo yapfuye urupfu rutunguranye cyangwa rudasobanutse.

Rajiv Gandhi Cancer Institute and Research Center igaragaza ko nibura buri mwaka abaturage ba Amerika 325,000 bapfa basinziriye.

Umuganga wo muri Amerika wita ko barwayi bakuze cyane ndetse n’abana bato, Dr. Zeeshan Afzal, avuga ko mu bantu bibasirwa no gupfa mu gihe basinziriye harimo abageze mu zabukuru.

Ati ‘‘Ibyago byinshi byo gupfa mu gihe umuntu asinziriye biri ku bageze mu zabukuru, abibasirwa n’indwara zirimo iz’umutima ndetse no kugira ibibazo byo gusinzira umutima wawe ukajya uhagarara umwanya muto mu gihe usinziriye nyuma ukongera gutera’’.

Dr. Zeeshan avuga ko ari ingenzi kumenya ko urupfu rutunguranye rutwara umuntu mu gihe asinziriye, bityo ko ufite ibibazo cyangwa uburwayi butuma ahangayikira ko isaha n’isaha ashobora gupfa asinziriye akwiye kwegera abaganga bakamukurikirana.

Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikora ubushakashatsi hagamijwe kwita ku barwayi b’umutima no gukumira iyo ndwara, Sudden Cardiac Arrest Foundation, cyatangaje ko hagati y’abantu 15-20% mu bapfa basinziriye baba bishwe n’indwara y’umutima. Naho 25% mu bapfa basinziriye baba bishwe n’indwara yo guturika k’udutsi two mu bwonko (Stroke).

Dr. Chad Denman wita ku barwayi bafite ikibazo cyo kudasinzira neza, agaragaza ko abantu bafite ikibazo cyo gusinzira nabi umutima ukajya unyuzamo ugahagarara nyuma ukongera gutera (Sleep Apenea), 30% muri bo baba bafite ibyago byo guhitanwa n’indwara y’umutima bagapfa basinziriye.

Ubushakashatsi bugaragaza ko hari abamenya amakuru y’uko hari abantu bafite ibyago byo gupfa mu gihe basinziriye, bikaba byabakururira indwara y’ubwoba bwo gutinya gusinzira (Somniphobia), kugira ngo badapfa mu gihe basinziriye.
Uramutse ugira ubu bwoba, ugirwa inama yo kugana abajyanama mu mitekerereze bakaguha ubufasha.

Advertising

Previous Story

Abakobwa babiri bimpanga bavutse bafatanye bakabwirwa ko batazamara igihe kire kire basobanuye byinshi kubuzima bwabo bimeza ko baangiye igitsina kimwe

Next Story

Kim Kardashian yasezeranyije abagabo babiri babana bahuje imiterere

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza bidasanzwe byo kurya inanasi

Inanasi ni urubuto ruzwi cyane ku isi yose kubera uburyohe bwayo ndetse n’akamaro k’ubuzima ifite. Uru rubuto rukomoka mu muryango w’ibinyomoro (Bromeliaceae) kandi rwamenyekanye

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop