Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwashimiye byimazeyo Abajenerali 5 n’abandi Basirikare 1162 batangiye ikiruhuko cy’Izabukuru guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024.
Ibi byagarutsweho mu muhango wo gusezera kuri abo basirikare bakoze inshingano zabo neza bakizirimo mu muhango wabereye ku Birindiro Bikuru bya RDF ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Mu basezerewe harimo Gen Jean Bosco Kazura wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ayobora na Federasiyo y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda agakora n’indi irimo mu gihugu no hanze yacyo.
Abandi bajenerali bemerewe kwinjira mu kiruhuko cy’izabukuru harimo Brig Gen John Bagabo, Brig Gen John Bosco Rutikanga , Brig Gen Johnson Hodari na Brigad Gen Firmin Bayingana. Aba biyongereyeho abandi Basirikare Bakuru 170 n’abandi 992 bafite amapeti atandukanye bari bagejeje imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru.
Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame. Abandi bitabiriye uyu muhango harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarak Muganga , Abagaba b’ingabo mu mashami atandukanye , Abajenerali ndetse n’Abasirikare Bakuru.
Mu izina rya Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda , Minisitiri Juvenal Murizamunda , yashimiye byimazeyo Abajenerali , Abasirikare Bakuru n’abo muyandi mapeti binjiye mu Kiruhuko cy’izabukuru mu bwitange bagize mu kubohora u Rwanda, guhagarika Jenocide yakorewe Abatutsi no gutanga umusanzu mu kubaka ibyo u Rwanda rwagezeho.
Yagize ati:”Ndabashishikariza kugaragaza uko kwiyemeza mwerekanye mu myaka yashize.Abasirikare ba RDF b’abajene bigiye byinshi ku rugero rwanyu kandi nizeye ko muzakomeza kugira uruhare mu kurinda Igihugu cyacu”.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga nawe yashimangiye ko iyi ari intambwe yihariye bateye iganisha ku ndunduro y’Igihe kirekire kandi kidasanzwe cy’umwuga wa gisirikare , aboneraho guha ikaze Abasirikare binjiranye ishema n’isheja muri iki cyiciro.
Ati:”Inyuma ya buri ntsinzi y’amateka twagize hari ubwitange bwanyu, Umurava no kwiyemeza gusohoza ubutumwa bwo kurinda Igihugu cyacu.Mwakoreye Igihugu cyacu mu buryo bw’Intangarugero kandi namwe mushobora guterwa ishema n’umusanzu mwatanze ku mahoro n’umutekano dufite uyu munsi. Musize umurage ukomeye , atari mu kuzuza neza inshingano mwahawe gusa ahubwo no kubaka ikigo gikomeye nka RDF”.
Brig Gen Bagabo wavuze mu izina rya bagenzi be, yashimiye Perezida Paul Kagame ku buyobozi n’umurongo yabahaye mu myaka ishize, ashimangira ko mu rugamba rwo kubohora Igihugu ari we washimangiye agaciro k’imyitwarire myiza ku gihugu n’uburyo bagomba gutandukana n’umwanzi bahanganye.
Yagize ati:”Ayo mahame yakomeje kubana natwe kandi akomeza kuyobora ibyo dukora byose. Mu gihe twinjiye mu Nkeragutabara, Dutewe ishema rikomeye no gusezera mu ngabo mu cyubahiro. Turasaba abayobozi bari hano uyu munsi, kutugereza ubutumwa ku Mugaba W’ikirenga w’Ingabo ko tutazatezuka ku gukomeza gukorera Igihugu no kurinda ibyo twagezeho twarwaniriye mu myaka myinshi ”.
Yavuze ko kandi biteguye gukomeza gushyigikira ingabo z’u Rwanda zikiri mu nshingano aho bazaba bitabajwe hose.Abinjiye mu kiruhuko cy’izabukuru bashyikirijwe Seritifika mu kubashimira umurimo bakoze mu ngabo z’u Rwanda mu myaka yose bamaze mu Gisirikare.
Isoko: Imvaho Nshya