“Abahanzi nyarwanda nta Funi nta mujyojyo ” Lucky Nzeyimana Wa RBA yanze kurya iminywa avuga aho bipfira

24/04/2023 19:55

Mubiganiro byaciye k’ urubuga rwa Twitter Ahakunda kuganirirwa ho ibiganiro by’ako kanya hazwi nka sipesi (space) niho umunyamakuru usanzwe ukorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA mu biganiro binyuranye by’ibanda ku myidagaduro Lucky yavugiye ko mu Rwanda nta muhanzi worohereza bagenzi be gukorana indirimbo.

Uyu munyamakuru ubwo yarahawe ijambo na No Brainer nyiri Twitter Space (host) ngo avuge uko abona ibijyanye n’imibanire y’abahanzi bo mu muziki nyarwanda yahise avuga ko nta funi nta mujyojyo mubahanzi nyarwanda ko hadakwiye kugira umuhanzi wijundika umurusha igikundiro ngo yamwimye collabo(gukorana indirimbo).

Lucky umenyereye mu kiganiro Versus kuri Televizio Rwanda yahise atanga urugero ati: ” Ese mu Rwanda mu cyeka ko hari umuhanzi woroshye? Uzi icyo bisaba ngo Juno Kizigenza ,Kenny Sol cg Ariel wayz bakwemerere ko mukorana indirimbo? uzi amagambo bisaba kuvuga? Uzi ibiganiro? Nta numwe woroshye mu bahanzi Nyarwanda ntihakagire umuhanzi wijundika abandi ngo ntibamuha umwanya bose si shyashya.

Imvano y’iki kibazo yatangiye abanyamakuru babaza abahanzi mu kiganiro n’itangazamakuru Impamvu abahanzi bakuru mu Rwanda bananiza abahanzi bato mu byo gukorana indirimbo .

Bati:” abahanzi bato bahora bavuga ko mubananiza iyo babasabye ko mukorana indirimbo”.abahanzi bavugwaga barimo Melodie na King James babihakanira kure. Hari mu kiganiro cyateguraga igitaramo gisoza kikanatangira umwaka cyateguwe na Easter Africa Promoters EAP.

Abahanzi nyarwanda Bakomeje kwitana ba mwana nyamara bose basangiye ibere

Advertising

Previous Story

Umugabo Wese Wabona Afite Ibimenyetso Bikurikira Arasabwa Kwihutira Kubonana Na Muganga

Next Story

Yatewe inda n’umugabo amubeshya ko ari umusore kandi ari umugabo wubatse ufite umugore n’abana – VIDEO

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop