Yatewe inda n’umugabo amubeshya ko ari umusore kandi ari umugabo wubatse ufite umugore n’abana – VIDEO

25/04/2023 07:31

Umukobwa uvuka mu karere ka Rubavu, yatereswe n’umugabo wubatse amubeshya ko ari umusore birangira amuteye inda.

Uyu mukobwa yatangaje ko uyu mugabo bamenyanye ubwo yari mu mashuri yisumbuye, aho uyu mukobwa yari afite imyaka 18 naho uwo musore afite 30.
https://youtu.be/I2GCQ94BFlw
Uyu mukobwa wabaye umubyeyi nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu, yabajijwe impamvu yemeye gukundana n’umugabo umurusha imyaka 12 yose, avuga ko we ntacyo byari bimutwaye doreko yamukundaga kandi nawe yabonaga uwo mugabo amukunda.

Uyu mugore yemeza ko uwo mugabo yamubeshye ko amukunda yewe anamushukisha amafaranga.Ubwo inda yari ufite amezi atandatu nibwo yamenya ko uwo yitaga ukudore yamubeshye Kandi ko yari umugabo wubatse ndetse ufite urugo.

Uwo mugabo yaje gutoroka kugeza ubu, hashize imyaka isaga 8. Yibarutse w’amwana ariko ntago azi aho se w’umwana aba. Muri iyo myaka umunani ishize, yaje kuva mu ishuri kuko yari atwite, agerageza kuvana amaboko mu mufuka atangira gukora kugira arebe ko yabona ibitunga umwana we dore ko se w’umwana we atarazi ibyuwo mwana ndetse atashakaga no kubimenya.

Yasoje agira inama urubyiruko cyane cyane abakobwa bakiri bato ko, bakwiye gushishoza bakamenya uko bitwara mu myaka yabo doreko hanze aha hari abagabo benshi babashukisha amafaranga bikarangira batewe inda nk’uko nawe byamugendekeye.

Yavuze ko abakobwa bakwiye guperereza bakamenya abahungu bakundana nabo dore ko hanza aha Hari abagabo bubatse baza bakubeshya ko bakiri abasore bikarangira bagutaye mu mazi abira.
https://youtu.be/I2GCQ94BFlw
Umwanditsi: Byukuri Dominique

src : KJ TV Rwanda (YouTube Channel)

Advertising

Previous Story

“Abahanzi nyarwanda nta Funi nta mujyojyo ” Lucky Nzeyimana Wa RBA yanze kurya iminywa avuga aho bipfira

Next Story

“Ntabwo nigeze nishimira ko umukobwa wanjye akundana na Rayvanny” Kajala yatangaje ko yishimiye gutandukana kwa Paula na Rayvanny

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop