Mu gihe Trace Awards igeze ahashyushye, abahanzi bo mu gihugu cy’u Burundi , baribaza impamvu nta muhanzi numwe w’iwabo wigeze atumirwa ngo habwe umwanya wo kwitabira Trace Awards nyamara ubwabo baziko bashoboye.
Mu magambo yanditswe na Drama T umuhanzi mushya uri kuzamuka neza mu gihugu cy’u Burundi , arashimangira neza uburyo batewe agahinda n’uko mu gihugu cyabo, nta muhanzi n’umwe watumiwe, nta muhanzi numwe washyizwe mu bahatana , nta muhanzi n’umwe wigeze ashyirwa mubazatambuka kuri Tapis Rouge nk’uko biteganyijwe uyu munsi.
Drama T yagize ati:”Iki nicyo gihe cyanyacyo cyo guhaguruka , tugakorera hamwe kugira ngo dufashe muziki wacu nk’abitsamuye.Trace Awards itweretse ko tutazwi muri Afurika y’Iburasirazuba.Ntawashyizwe mu bahatana , ntanuwatumiwe. BUJA FLVA WAKE UP AND START WORKING”.