Umugabo yasenye inzu ye nyuma yo kujya gupimisha DNA agasanga abana yareze ntanumwe we urimo

20/10/2023 12:09

Gupimisha DNA muri iyi minsi biri gukorwa cyane ahari ni ikizere gicye hagati yabakundana ndetse bashakanye. Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umugabo afata umwanzuro wo kujya gupimisha DNA abana be bose, ndetse ubundi akenshi DNA ikunze gukoreshwa n’abagabo kuko umugore n’ubundi ukuri aba akuzi cyereka bimwe byo muri iyi minsi umukobwa aterwa inda akayiberwa n’uwayimuteye.

 

 

 

Nibyo uyu mugabo byamubayeho, nyuma y’iminsi myinshi abwirwa n’abantu ko burya abana bose yita abe ko atari abe mbese yabwirwaga ko umugore we abana bose ajya kubabyarana nundi mugabo maze akaza kubeshya umugabo we ko ariwe wamuteye inda cyane ko nubundi baba babana mu nzu nk’umugabo n’umugore.

 

 

Nyuma yayo magambo yose yahoraga abwirwa n’abantu, umugabo yiyemeje kujya gukoresha DNA kugira ngo amenye neza Niba Koko abana Ari Abe cyangwa se Koko Niba abantu bamubwira ukuri. Umugabo Niko gufata abana be Bose uko ari 5 maze ajya kubapimisha ngo arebe niba koko ariwe se ubyara abo bana.

 

 

 

Ubwo basozaga gupima abana be bose, umugabo yakubiswe n’inkuba nyuma yo kwakira igisubizo kugaragaza ko mu bana 5 bose nta n’umwe yabyaye urimo. Ni ukuvuga ngo abana Bose yitaga abe ntanumwe yigeze abyara. Umugabo agahinda kamwishe ndetse yuzura umujinya nuburakari Niko guhita ataha yorukanka.

 

 

 

Mu kugera mu rugo umugabo icyo yakoze kubera umujinya yahise ashaka imodoka zisenya inzu yabanagamo we n’umugore we ndetse n’abana be 5. Mu mashusho yanyujije ku mbugankoranyambaga uyu mugabo yavuga ko umugore yamusabye imbabazi ariko ngo imbabazi ntizahindura uko ibintu bimeze.

 

 

 

Ese Ari wowe bibayeho ugasanga abana bawe Bose wita abawe Ari 5 nta n’umwe wabyaye, wabigenza Ute!??

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

Source: ghpage.com

Advertising

Previous Story

Abahanzi bo mu Burundi bari kubogoza ! Ese kuki mu gihugu cy’u Burundi habuzemo n’umwe utumirwa muri Trace Awards ngo ahagararire bagenzi be ?

Next Story

Mr Eazy yakeje ikipe ya Rayons Sports avuga ko ariyo ya mbere ku Isi [VIDEO]

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop