Abahanzi bamwe barwaye Depression ! Umunyamakuru Big Shema yahishuye byinshi ku muziki w’abahanzi bakizamuka asobanura ko babyitera – VIDEO

29/09/2023 11:49

Umuziki ni igikoresho gitanga ibyishimo kuri buri wese.Kuva watangira kumva umuziki , ntekereza ko utari wumva umwanzi wawo wamamaraje akavuga ko ubuzima bwe bwose awanga.Ese ni ukubera iki ? Abahanzi bakizamuka bahura n’ibizazane byinshi bibafungira amayira , gusa nanone hari ubwo nabo bagira uruhare muri uko kudindira nk’uko Big Shema ukorera RBA yabidutangarije.

 

 

Mu Ntara y’Iburengerazuba ni hamwe mu hantu haba impano nyinshi ndetse nyinshi. Izina mpano ntabwo arizo kuririmba gusa , ahubwo ni impano zo zo gukina ndetse n’izindi.Iyo zihujwe n’imyidagduro mu Ntara yose n’ubundi akarere ka Rubavu hakoze ku isonga kayoboye utundi turere tugera kuri  6 biri mu Ntara imwe.

 

https://www.youtube.com/watch?v=a0RUQtyyfQs

 

Mu kwibaza impamvu yabyo, twaganiriye n’umunyamakuru wa RBA ukorera ku Ishami ryayo rya Rubavu , Uwishema Salomon wamamaye nka Big Shema, atubwira byinshi kumpamvu yatumye abo mu Ntara bamwe biheba.Ati:”Ubusanzwe Intara y’Iburengerazuba ifite impano nyinshi gusa nanone abahanzi bahari kugeza ntabwo bigeze bashaka kumenya amakuru ya bakuru babo batambutse bituma batabasha kumenya aho gutoborera”.

 

 

 

Uyu munyamakuru kandi yavuze ko kugeza ubu kwanga kwiga biri mu mbogamizi z’umuziki wo Ntara ndetse abahanzi bamwe na bamwe bakaba batabasha gutegura umushinga w’indirimbo yose ngo bashyiremo no kuyamamaza bigatuma itagera kure.

 

 

 

Salomon , yagarutse kubahanzi bamaze kubabazwa n’umuziki kubera ko ibyo bari biteze batigeze babibona.Ati:”Hari bamwe bafite Depress batewe n’umuziki”.Salomon ubusanzwe ni umwe mu banyamakuru babasenguzi muri muzika muri rusange ndetse ni umunyamakuru ubimazemo imyaka myinshi.

https://www.youtube.com/watch?v=a0RUQtyyfQs

Advertising

Previous Story

Ubushakashatsi: Menya inshuro abashakanye bagomba gutera akabariro ku munsi

Next Story

Zuchu yagiriwe inama yo kuva muri Wasafi nyuma yo gutandukana na Boss wayo Diamond Platnumz

Latest from Imyidagaduro

Go toTop