Nyuma yo gutandukana na Diamond Platnumz abyivugiye ubwe Zuchu yagiriwe inama n’abafana be yo kuva muri Wasafi.
Zuchu wamamaye muri Sukari , arimo kwitabwaho n’abafana be bamusabye gutandukana na Wasafi amazemo igihe kitari gito. Zuchu niwe witangarije ko atakiri umukunzi wa Boss we ndetse atangaza ko ubu Diamond yemerewe gukora ibyo ashaka.
Ibinyamakuru byo muri Tanzania bitangazako kugeza ubu nta muntu uzi neza igihe aba bombi batandukaniye n’icyabiteye n’ubwo Zuchu we yemeza ko byakomotse kuri Tanasha Donna gusa Diamond ntacyo yari yabivugaho.
Tanasha Donna we yasabye imbabazi zo kuba yaroherereje nyirabukwe ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko gusa ubwo Zuchu yashyiraga amashusho kumbuga nkoranyambaga ze arimo kwitera ibirungo abafana be baboneyeho kumusaba kuva muri Wasafi.
Bamwe muri bamusabye ko yavamo ubundi agashaka abandi bajyanama bashya muri muzika ye.