Abagore bagomba kujya bahora bari maso kuko mu gihe atwaye inda ntabimenye bishobora kugira ingaruka k’uwo atwite muri icyo gihe atwite.
Ibi kandi bijyana n’uko iyo abimenye akita kumwana we mbere y’igihe bimuha amahirwe menshi yo kuzavuka akomeye kandi ameze neza ndetse n’ubuzima bw’umugore bukamera neza.Rero umubiri wawe nugaragaza ibi bimenyetso uzihutire kwamuganga.
Akenshi rero umugisha uza utabiteguye ninako bigenda kumugore utwite kabone niyo yaba atabizi kuko bituma yumva atuje kandi yuzuye urukundo rw’uwo mwana uri munda ye kuko nawe aba ari umugisha.
Mu gihe wicaye murugo ugatangira kwiyumvaho ibimenyetso bikurikira jya kwamuganga , cyangwa werekeza aho bagurira ‘Pregnant Test’, ubashe kwipima, umenye niba koko utwite umenye uko wiyitaho.
1.Kubura imihango: Niba uri umukobwa cyangwa umugore ukaba warabuze imihango nyamara ukaza kwibuka ko wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, ihutire kwa muganga cyangwa ugure agakoresho kabugenewe gapima inda.
2.Guhinduka kumabere: Iyo umugore atwite , we bibonera kumabere ye kuko hari ubwo abona mpinduka zitandukanye akaba yahita amenya ko yasamye ariko agashaka uko abihamya neza.Mu gihe ubonye impinduka kumabere yawe , ihutire kwipimisha cyangwa ugure ako kwipimisha.
3.Kuribwa imitsi: Iki ni ikimenyetso gishobora kukwereka ko utwite, rero niba uri kwibonaho ko urwaye iminsi cyangwa uri kuribwa imitsi icyangombwa ni uko wajya kwamuganga bakamenya ikibazo ufite na cyane ko ushobora gusanga utwite.
Isoko: Pulse